AfroBasket 2023: Nijeriya yanyagiye u Rwanda ikatisha itike y’Umukino wa nyuma (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya y’abagore izwi ku izina rya D’Tigress yaraye ikatishije itike y’umukino wa nyuma inyagiye iy’u Rwanda amanota 79 kuri 48.

Iyi ntsinzi yayibonye mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’Afurika cy’abagore (FIBA Women’s AfroBasket) kiri kubera i Kigali.

Intsinzi yo kuri uyu wa Kane ku ruhande rwa Nijeriya, yahise ituma yuzuza imikino 23 imaze idatsindwa mu mikino yose imaze ndetse inagira ikizere cyo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Nijeriya yegukanye iki gikombe guhera mu (2017, 2019 na 2021).

Inshuro ya nyuma D’Tigress iheruka gutsindwa umukino mu gikombe cy’Afurika cy’abagore (FIBA Women’s Afrobasket) ni mu Mwaka w’i 2015 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya Kameroni mu mikino ya kimwe cya kabiri.

Umutoza mushya wa Nijeriya, Rena Wakama, muri uyu mukino yatangije abakinnyi batanu bari bamufashije gusezerera Mozambique mu mukino wa kimwe cya kane ku ntsinzi y’amanota 59 kuri 52.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Sheikh Sarr nawe yari yatangije abakinnyi batu bamufashije gusezerera Uganda mu mukino wa kimwe cya kane ku ntsinzi y’amanota 66 kuri 61.

Mbere yo gucakira n’u Rwanda, Nijeriya yari irufiteho umusaruro mwiza, kuko yari yararutsinze mu nshuro ebyiri bahuye (2009 & 2011).

Aba bakinnyi batangiye mu kibuga bagizwe na Amy Okonkwo, Palla Kunaiyi-Akpanah, Elizabeth Balogun, Sarah Ogoke na Blessing Ejiofor.

N’ubwo ari ibikoyozi, u Rwanda nirwo rwatangiye rutsinda amanota 2 ya mbere y’umukino, gusa Nijeriya yahise irya amavubi, itangira gutsinda u Rwanda itababariye.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Nijeriya ifite amanota 22 mu gihe u Rwanda rwari rufite amanota 06.

Mu gace ka kabiri, Nijeriya yakomeje kotsa igitutu u Rwanda, ikarangiza ifite amanota 44 kuri 18 y’u Rwanda.

Nyuma y’uko amakipe yombi avuye mu karuhuko k’igice cya mbere cy’umukino, agace ka gatatu nako kegukanywe na Nijeriya ku manota 58 kuri 35.

Agace ka nyuma k’uyu mukino, Nijeriya yakayoboye biyoroheye, irangiza umukino irusha u Rwanda ikinyuranyo cy’amanota 31.

Muri uyu mukino, Okonkwo watsinze n’amanota ya mbere y’umukino ku ruhande rwa Nijeriya, niwe watsinze amanota menshi (23), mu gihe Oluwayemisi Taiwo, yatsinze (12).

Nyuma yo gukatisha itike y’umukino wa nyuma, Nijeriya izacakirana na Senegal ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2023.

Senegal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Mali ku ntsinzi y’amanota 75 kuri 65.

U Rwanda na Mali zasezerewe mu mikino ya kimwe cya kabiri, zizisobanura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Amafoto

Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame bakurikiranye umukino wa kimwe cya kabiri u Rwanda rwatsinzwemo na Nijeriya

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *