Abanyeshuri n’abayobozi b’Ishuri rya Royal College of Defence bakiriwe muri Village Urugwiro

Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwongereza riyobowe na Lt Gen (Rtd) Sir George Norton.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ryari riherekejwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,Omar Daai n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko, Perezida Kagame n’iri tsinda baganiriye ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo ubuyobozi bwa gisirikare bwayihagaritse.

Perezida Kagame kandi yaberetse urugendo rwo guhindura u Rwanda mu myaka 30 ishize, amasomo y’ingenzi rwakuyemo ndetse n’impinduka zishingiye ku mibereho n’ubukungu.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *