Rurangiranwa muri Muzika ‘Tony Bennett’ yatabarutse

Umuhanzi w’icyamamare Tony Bennett wabiciye bigacika by’umwihariko mu ndirimbo “I left my Heart in San Francisco,” yapfuye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Sylvia Weiner. Yitabye Imana ku wa gatanu afite imyaka 96.

Mu 2021, Tony Bennett n’umuryango we batangaje ko uyu muririmbyi yasanganywe indwara ya Alzheimer.

Bennett bamusuzumye indwara ya Alzheimer mu 2016, ariko yirinze kubitangariza abakunzi be nubwo ubuzima bwe bwakomeje kugabanuka kuko yakomeje gukora nk’ibisanzwe.

Nubwo yatsindiye ibihembo byinshi, ndetse akaririmba mu bitaramo byinshi, Benett ntiyigeze ahagarika umuziki nk’uko bikorwa n’ibindi byamamare bigeze muza bukuru ahubwo yagiye atangaza ko kuri we yumva atari yaririmba n’isaha imwe ugereranije n’uko yifuza kubikora.

Mu mwuga amazemo imyaka mirongo inani, Bennett yishimiye bidasanzwe Bob Hope na Frank Sinatra, ubwo bari hamwe kuri televiziyo ya MTV, Yagize uruhare muri filime zishushanyije za “The Simpsons” ndetse yanakoranye alubumu ebyiri na Lady Gaga.

Ubwamamare bwe bwatangiye ubwo yakiraga abakiriya akanabaririmbira muri resitora ya New York, Ibintu byamubereye intangiriro yo kwamamara kwe mu muziki kuko nubwo yari afite imyaka 15 icyo gihe, Bennett yahise abona ko uwo ariwo muhamagaro we.

Mu 1998, yatangarije Larry King wa CNN ati:“Nahisemo ikintu kimwe gusa… Nifuza gutsinda, kandi niba ntabikoze ubu, nzabiharanira ubuzima bwanjye bwose.”

Asize umugore we Susan Benedetto, abahungu babiri, Danny na Dae Bennett, abakobwa be Johanna Bennett na Antonia Bennett n’abuzukuru icyenda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *