Rwanda: DCG Felix Namuhoranye yazamuwe mu ntera

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye amuha Ipeti rya CG (Commissioner General).

Kuzamura mu ntera Ntamuhoranye, byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe.

Tariki 20 Gashyantare, nibwo Perezida Kagame yagize Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Yatangiye imirimo y’umuyobozi mukuru wa Polisi tariki 24 Gashyantare 2023 asimbuye CGP Dan Munyuza wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2018.

Yari asanzwe ari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda.

Mbere yaho, yari umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Agitorerwa kuyobora Polisi y’u Rwanda, yashimiye Perezida Kagame ku kizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we mu kubaka no gusigasira umutekano w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *