Nyaruguru: Abahinzi b’Icyayi babangamiwe n’iyangirika ry’Imihanda

Abahinzi b’Icyayi mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko ubu buhinzi bw’icyayi bwabahaye amafaranga bakanabona akazi, ariko ikibazo cy’imihanda yangiritse kikaba gituma ifumbire itabagera ho ku gihe nka kimwe mu bibazo by’ingutu bibabangamiye.

Uwayisaba, avuga ko ifumbire ibagera ho itinze bikaba ari imwe mu mpamvu zituma umusaruro utaboneka uko byari bikwiye, kuko hari ubwo usanga ibageze ho imvura yegereje gucika bayishyira mu myaka bigasa no kuyijugunya kuko itagiramo igihe ngo ikore ibyo igomba gukora ku gihe nyacyo, akavuga ko bifuza ko yajya ibagera ho ku gihe nibura bitarenze ukwezi kwa gatatu.

Uyu muhinzi avuga kandi ko mu byifuzo byabo Leta yabafasha muri gahunda ya nkunganire, ifumbire ikajya ibagerera ho ku buryo buboroheye nk’uko n’abandi bahinzi bigenda.

Aba bahinzi bavuga kandi ko ikibazo cy’imihanda yangiritse kibabangamiye cyane, haba mu guhinga iki cyayi ndetse no kugisarura kigera ahabigenewe, bavuga kandi ko nk’iyo barimo guhinga icyayi ingemwe zibagera ho bigoranye kuko imodoka zitabasha kugera mu mirima yose kubera imihanda yapfuye.

Alex ati:”Usanga umusaruro tubonye kugirango tuwugeze ku muhanda munini aho imodoka iba yagarukiye biba bigoranye cyane kuko tuwikorera ku mutwe kandi imihanda iba inyereye cyane bitewe n’imvura.

Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi Dr. Ildephonse Musafiri yaganiraga n’abahinzi bahagarariye abandi ku itariki ya 24 Gicuransi 2023, Mutungirehe yamugejeje ho icyifuzo cy’uko Leta y’u Rwanda yafatanya n’umufatanyabikorwa ‘Wood foundation’ ubafasha ubicishije mu mushinga SCON bakabasha kugira imihanda mizima.

Yagize ati:”Leta y’u Rwanda na Wood Foundation Africa twabasaba ko mu byiza batugejeje ho mu buhinzi bw’icyayi  banadufasha kubona imihanda myiza kugira ngo turushe ho kubona umusaruro uhagije”.

Abahinzi b’icyayi banagaragarije Minisitiri imbogamizi bafite ku misoro bagasaba ko nabo bayikurirwa ho mu rwego rwo kuborohereza mu buhinzi bwabo.

Ku birebana n’imihanda Minisitiri Musafiri yagize ati:”Abazi Nyaruguru mu myaka 10 ishize bahamiriza abandi ko hari byinshi bimaze kugerwa ho, imihanda ya kaburimbo yakozwe n’ubwo itaragera mu mihanda y’ibyaro yerekera n’aho icyayi gihinzwe, nabyo bifitwe muri gahunda mugihe kitarambiranye iki kibazo nacyo ko kizakemurwa”.

Ku kibazo cya nkunganire ku ifumbire, Minisitiri yatangarije aba bahinzi ko Leta itanga ifumbire ku bihigwa ngandurarugo itayitanga ku bihingwa ngengabukungu.

Ati:”Dushyir ho igiciro ku bihingwa ngengabukungu ku buryo ayo abahinzi bishyura abasha kwishyura ifumbire, akishyura abasoromyi ndetse n’imirimo yakozwe, hagasigara inyungu igirira umuhinzi akamaro, Imisoro  kandi nayo ntabwo yakurwaho ku bihingwa ngengabukungu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *