Rwanda: Umushinga wo kugeza Amazi meza ku baturage uzarangira utwaye asaga Miliyoni 62$ 

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje ko imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo iri kugera ku musozo, bikaba biteganyijwe ko izarangira itwaye akayabo ka Miliyaridi 62 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi mirimo yatangiye mu mwaka wa 2019 mu mushinga wiswe Kigali Water Network Project. Ugizwe n’ibigega 47 bibika Metero Cube 86,250.

Wubatse ku birometero birenga 600, harimo imiyoboro mishya yubatswe no gusana iyari ishaje.

Waje nyuma y’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amazi mu bice by’Umujyi wa Kigali birimo; Kanombe, Busanza, Remera, Masoro, Kimironko, Gikondo, Kibagabaga, Nduba no mu Mujyi rwagati.

Ibice bitagiraga Amazi byamaze kuyahabwa birimo; Kanzenze, Bweramvura, Kanyinya na Rugarika.

Ibi bice byatangiye kuyabona mu buryo buhagije guhera mu Mwaka w’i 2021.

Bamwe mu bamaze kugezwaho amazi meza n’uyu Mushinga by’umwihariko abatuye mu bice byari bitarayagezwamo bawushimira ko wabahinduriye ubuzima.

Umwe muri bo ni Claudine Yankurije utuye mu Kagari ka Kanzenze i Ntarama ya Bugesera, avuga ko bitari byoroshye kubona amazi meza mbere y’uko uyu Mushinga uyabagezaho, kuko byabasabaga kujya kuvoma ayo kunywa mu Mujyi wa Kigali.

Ati:”Kubona amazi meza byari ibintu bigoye. Kugira ngo ubone Ijerekani imwe yakugeragaho ihagaze amafaranga 400 Frw, hakaba n’ubwo bamwe bavomeshaga ibiziba. Kuba wamesa umwenda w’umweru byo ntibyashobokaga. Kunywa amazi meza hari abatari bazi uko bisa, none ubu turanywa amazi meza no kumesa birakunda ntabwo ari nka cyera”.

Emmanuel Rwamihigo, utuye mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba i Gasabo, yavuze ko bitari byoroshye kubona amazi meza kuko byabasabaga kujya mu Mibande kandi nabyo bihenze, ariko guhera mu Ukuboza kw’i 2020 byahinduye isura ubwo bagezwagaho amazi meza n’uyu mushinga.

Ati:”Guhera ku Butegetsi bwa Kayibanda, Nduba yavomaga mu Mibande, kubona amazi byari bihenze cyane. Uretse no kuba bihenze byari bigoye kuko byasabaga kurwana kugira ngo ubashe kuvoma. Bamwe bahavaga bakomerekejwe, abavomaga ibiziba bikabaviramo kurwara Indwara zituruka ku mwanda, ariko mu Mwaka w’i 2020, turashima Perezida Paul Kagame watugejejeho amazi meza”.

Rwabyiga we yagize ati:”Kubona amazi meza mu Murenge wa Nduba byadufashije kwiteza imbere. Ibi bibanza byose ubona byubatse ntibyari kubakwa iyo hatagera amazi meza. Nta muntu watekerezaga kuba yaza kuhatura, ariko ubu Gasanze yateye Imbere”.

Yunzemo agira ati:”Mbere y’uko amazi meza atugeraho, ntiwari kuhabona Etaje n’imwe yazamuwe hano kuko nanjye ubwa njye natangiye kubaka ari uko hageze amazi, kuko sinari kuyivomera ngo nzayuzuze”.

Umuhuzabikorwa mu Mishinga ya WASAC, Rwibasira Xavier avuga ko imirimo y’uyu Mushinga yo kugeza amazi meza ku baturage irimo kugera ku musozo.

Ati: Dusigaje Ibirometero 16 gusa, ku buryo mu mpera z’Ukwezi Kwa Kamena uyu Mushinga uzaba warangiye.

Yunzemo ati:”Ni umushinga wadufashije kugeza amazi meza kandi ahagije mu bice by’Umujyi wa Kigali. Uku Kwezi Kwa Gatandatu tugiye gutangira, kuzarangira ibikorwa byose byarangiye twinjire mu gihe cyo gutegereza undi mwaka Rwiyenezamirimo areba ibitaragenze neza, natwe tubirebe abikosora, kugeza igihe Umushinga uzamurikirwa mu buryo bwa burundu natwe tukawakira ari Umushinga urangiye bidasubirwaho.

Umushinga Kigali Water Network Project uzarangira utwaye akayabo ka Miliyali 62 z’Amafaranga y’u Rwanda, aya akaba azakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi, Imashini zisunika amazi 7 (Pumping Station), gusimbuza mubazi 22,400 zirimo 21,000 zishaje n’i 1400 zizahabwa abatishoboye .

Biteganjijwe kandi ko abaturage bazagerwaho n’uyu mushinga ari abo mu bice by’Umujyi wa Kigali, Bugesera, Rulindo, Kamonyi na Rwamagana.

Umuhuzabikorwa mu Mishinga ya WASAC, Bwana Rwibasira Xavier 

 

Kuri ubu, abari bafite ibi bazo by’amazi bavuga ko bayabonera igihe kandi ku kigero gishimishije.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *