Akarere ka Huye kabonye Hoteli ziri ku rwego rw’Inyenyeri 4

Nyuma y’iminsi abasura Akarere ka Huye bijujutira kuba muri aka Karere nta Hoteli zijyanye n’igihe ziharangwa, kuri ubu ibisubizo byabonetse, kuko Hoteli 2 zamaze gushyirw ku rwego rw’Inyenyeri 4, ibi bikaba ari ikimenyetso cy’uko uyu Mujyi uri kujya ku rwego rwo kwakira Inama mpuzamahanga ndetse n’imikino mpuzamahanga.

Izi Hoteli zazamuwe mu rwego rw’Inyenyeri 4 ni Hoteli Materi Boni Consilii na Credo.

Ibi bikozwe kandi nyuma y’uko muri Werurwe aka Karere kabuze amahirwe yo kwakira umukino mpuzamahanga wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika wahuje u Rwanda na Benin bitewe ni uko nta Hoteli ijyanye n’igihe yahabarizwaga, mu gihe hari Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Kudakira uyu mukino mu Karere ka Huye byabaye muri Werurwe nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Sitade ya Huye itari yemerewe kwakira umukino wahuje u Rwanda na Bénin, ibi byatumye ikipe y’igihugu yerekeza mu mukino ubanza wabereye i Cotonou itaramenya umwanzuro wagombaga kuva mu bujurire ryari yatanze.

Gusa, umwanzuro waje kuba ko umukino wo kwishyura ubera kuri Kigali Pelé Stadium i nyamirambo.

Ubusanzwe CAF iteganya ko kugira ngo yemerere Sitade kwakira imikino mpuzamahanga, muri byinshi igomba kuba yujuje, Umujyi yubatsemo ugomba kuba byibuze ufite Hoteli 3 z’Inyenyeri 4.

Icyemezo izi Hoteli zahawe n’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) tariki ya 26 Gicurasi 2023, kivuga ko zigiye kumara Imyaka ibiri iri imbere ari Hoteli z’Inyenyeri 4.

Gitanzwe nyuma y’iminsi ishize izi Hoteli zivugururwa kugira ngo zigere ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga i Huye.

Hotel Credo iherereye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ikaba yaravuguruye bimwe mu bice biyigize birimo na Pisine isanganywe.

Hoteli Materi Boni Consilii yavuguruye Ibyumba byo gukoreramo Siporo (Gym), ahafatirwa Amafunguro, isigwa Amarangi n’ibindi, gusa nta Pisine ifite.

Abazajya bayicumbikamo bazajya bifashisha indi bituranye ‘Four Steps’ izwi ku izina rya Petit Prince.

Hoteli Materi Boni Consilii, ni imwe mu zikomeye zibarizwa mu Karere ka Huye

 

Mu Myaka itari mike imaze yubatswe, Hoteli Credo ntabwo ijya iva kuri Moderi (Kujyana n’Igihe).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *