Uruganda rw’Umuherwe Liu Wenjun rumaze kwigarurira Isoko ry’Ubucuruzi bwa Televiziyo mu Rwanda

Uruganda rukora Televiziyo zikorewe mu Rwanda ruzwi nkaNEIITC RWK rumaze kugaragaza ubuhangange rukesha gukora Televiziyo 400 ku munsi, mu gihe rumaze gushyira ku Isoko izisaga 12,000.

Abari basanzwe bagorwa no kugura Televiziyo, kuri ubu bararuvuga imyato, kuko bisigaye biboroheye kuzibona kandi ku bwinshi ndetse ku giciro kidahanitse.

Ubuyobozi bwa NEIITC RWKU buvuga ko bufite ubushobozi buhagije bwo guhaza Isoko ry’imbere mu gihugu.

Bushingira ko benshi mu bacuruzi b’ikoresho by’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali bacuruza iby’iganjemo izi Televiziyo.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’Itangazamakuru bavuze ko  izi Televiziyo ari nziza cyane by’umwihariko batakigorwa no kujya kurangura hanze y’Iguhugu kuko bazibona biboroheye.

Mugisha Peter ushinzwe ubucuruzi muri NEIITC RWK, avuga ko uru Ruganda rukora Televiziyo ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo Umukiriya ahitamo igendanye n’amikoro ye ndetse niyo yifuza.

Ati: Dukora Televiziyo dushingiye ku byifuza by’Umukiriya, kuko Televiziyo zacu uzisangamo Inini, Intoya ndetse n’izarutura.

Uruganda NEIITC RWK rwatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri Gicurasi y’Umwaka ushize w’i 2022.

Rwihaye intego y’uko mu Mwaka w’i 2025 ruzaba ari Uruganda rwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe mu Mwaka w’i 2030 ruteganya kuba ruri eshatu za mbere muri Afurika.

RWK 32 Smart Television (Flat Screen TV) - IHAHA Technologies - Online  Shopping for Electronic and more in Rwanda

NEIITC 50 Inches Smart TV - IHAHA Technologies - Online Shopping for  Electronic and more in Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *