Rwanda: Inyama y’Akabenzi igiye kongerwa ku Ifunguro ry’Abanyeshuri

Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya imirire mibi mu bana by’umwihariko mu mashuri abanza, yatangaje ko ku ifunguro abanyeshuri bafatira ku Ishuri ku Manywa hagiye kongerwaho Inyama y’Ingurube mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.

Mu nama y’aborozi b’Ingurube yateranye ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, batangarijwe ko Ibigo by’Amashuri bigiye kuba irindi Soko rizajya ribahahira.

Muri iyo nama, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier yatangarije abanyamakuru ko Ingurube ari rimwe mu matungo yatoranyijwe kuzifashishwa mu kurwanya ingwingira mu bana bato.

Yagize ati:”Inyama y’Ingurube ni iyama ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje. Turategenya ko iryo funguro ryatangira gukoreshwa vuba bidatinze nk’uko biri muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kugaburira abana ku Mashuri, tukaba twifuza ko ibigo by’amashuri bijya muri gahunda yo korora iri tungo ry’ingurube.

Ubworozi bw’Ingurube mu Rwanda busa n’ubudashobora guhaza iri soko rishya aho mu byaro ahakorerwa ubu bworozi, ibarura ryakozwe ryerekanye ko Ingo zoroye iri tungo ziri ku kigero cya 19% naho inka ni 36% ihene nazo zikaba 24%, iyi ikaba ari imwe mu mbogamizi ishobora kuba ho igihe iyi gahunda yatangira, ikaba ari nayo mpamvu ibigo by’amashuri bishishikarizwa kuziyororera.

Muri iriya nama, uhagarariye Ishyirahamwe ry’aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude yabwiye abanyamakuru ko isoko rinini ry’Ingurube bafite ari irya RD-Congo.

Yagize ati:”Mvuze ko tugiye guhita duhaza isoko ryo mu Rwanda ku buryo Ikigo cyose gikeneye izi nyama kigomba kuzibona, ariko iyo isoko ryabonetse ni ngombwa ko ababikira bagomba kongera ibyo bakora. Tugiye gushishikariza aborozi korora aya matungo kugirango tubashe guhaza iri soko.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda, Jean de Dieu Niyonsenga yavuze ko batazategeka Ibigo byose korora iri Tungo cyangwa kurigaburira abana cyane ko hari na bimwe mu Bigo biba bifite imyemerere yabyo.

Ati: Nko ku Bigo cy’Abasiramu ntiwategeka ko bizagaburira abana Ingurube mu gihe amahame y’iri Dini avuga ko Ingurube ari kirazira.

Yakomeje agira ati:”Mu bijyanye no kuzamura imibereho myiza by’umwihariko mu Mashuri, ubu Bworozi bushyigikiwe abantu bakabwitabira bwazana impinduka mu bijyanye n’imitegurire y’amafunguro mu mashuri”.

Ku Bigo bigaburira abanyeshuri, abari muri iyi nama bavuze ko hazabaho guhugura abantu uko Inyama z’Ingurube zitegurirwa abantu benshi zikaribwa zitunganye neza.

Mu mwaka w’i 2019, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza mu rwego rwo kurwanya isura mbi yari ikomeje kugaragara y’umubare munini w’abata ishuri, kurwanya imirire mibi no kubafasha mu myigire.

Biteganyijwe ko Ifunguro ry’Umunyeshuri hazajya habonekaho Inyama imwe mu gihe runaka bitewe n’ubushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *