Ububanyi n’Amahanga: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ari i Bujumbula

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Eduard Ngirente yageze i Bujumbula mu Burundi aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ahagarariye Perezida Paul Kagame .

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu nabwo iheruka kubera i Bujumbula yigaga ku mahoro arambye muri DR-Congo, hanzuwe ko Ibihugu byemeye kohereza Ingabo bibikora vuba kandi impande zihanganye muri DR-Congo zigahagarika Imirwano n’Imitwe iharwanira  igashyira Intwaro (Imbunda) hasi.

Icyo gihe, Inama yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye Evariste, w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo,  Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y’Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir.

Muri iyo nama, hanzuwe ko ibikorwa by’ingabo z’Akarere bigomba kujyana n’inzira y’ibiganiro, yaba iya Nairobi n’iya Luanda muri Angola, utazabyubahiriza, Umuhuza mu biganiro, Uhuru Kenyatta azahita atanga raporo ifatweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama.

Gusa, kuva imyanzuro yafatwa, Umutwe wa M23 wakomeje kugarukwaho wabaye nk’uhagaritse Imirwano n’ubwo utavuye mu Birindiro byose nk’uko wari wabisabwe.

Uyu Mutwe wakomeje gushinja Leta ya DR-Congo kuyigabaho Ibitero no kwica abaturage bo mu Bwoko bw’batutsi bavuga Ikinyarwanda.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo nayo ntiyahwemye gushyira u Rwanda mu majwi ivuga ko ruri inyuma y’uyu Mutwe, ibintu impande zombi zihakana zivuye inyuma.

Kuri ubu, haribazwa niba uyu Mutwe uza gufatirwa izindi ngamba cyangwa Leta ya DR-Congo izajya mu biganiro nk’uko uyu Mutwe ubyifuza.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Eduard Ngirente yageze i Bujumbula mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *