Miss Gisabo yasezeranye imbere y’Amategeko (Amafoto)

Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye mu Irushanwa ry’Ubwiza mu Rwanda rizwi nka Miss Rwanda ku izina rya ‘Miss Gisabo’, yasezeranye mu mategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian bivugwa ko aba bombi bari bamaze igihe bari mu munyenga w’Urukundo.

Uku gusezerana imbere y’Amategeko, byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi bashyigikiwe n’Imiryango yabo n’inshuti zitandukanye zari mu Cyumba cy’Umurenge wa Nyarugenge, kongeraho abavandimwe bari baje kubatera ingabo mu bitugu.

Miss Gisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga Ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanyemo Ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity).

Yagaragaje kugirirwa Igikundiro, ubwo aba Ba Nyampinga bari bari mu Mwiherero.

Yabikesheje kugaragaza Impano yo kwigisha Ijambo ry’Imana, kuko byatunguye benshi uko yigishijemo bagenzi be, nawe azenga Amarira mu maso.

Amafoto

Uwse Hirwa Honoryne ‘Miss Gisabo’ yarahiriye kubana na Mugisha

 

Imiryango yombi yari yakereye Ibirori

 

Inshuti n’abavandimwe nabo babateye ingabo mu bitugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *