Uganda: Ba Demobe basabwe gusubira mu Kazi bakajya guhashya Inyeshyamba muri Somaliya

Igisirikare cya Uganda cyasabye abahoze ari Abasirikare bagera 3.000 bafite imyaka iri munsi ya 55 kugaruka mu Kazi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yavuze ko batumweho kugira ngo bongere guhabwa imyitozo ya gisirikare, nyuma boherezwe vuba bidatinze gufasha Igihugu cyabo mu Rugamba kirimo rwo guhashya Inyeshyamba muri Somaliya.

Kulayigye yavuze ko hari ubuke bw’Abasirikare ku Rubuga rw’Intambara yo kurwanya Iterabwoba muri Somaliya.

Ibikorwa byo gusuzuma nimba aba bahoze ari Abasirikare bagifite Amagara mazima, biteganyijwe ko bizamara iminsi Ine mbere yo koherezwa muri Somalia. (VOA News)

Abasirikare ba Uganda babarizwa mu Ngabo za AMISOM muri Somaliya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *