Kigali – Brazzaville: Intumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we N’guesso yatwaye butumwa ki

Perezida Denis Sassou-N’Guesso yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ibiro bya Perezida wa Congo Brazzaville byatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, ari bwo ruriya ruzinduko rwabaye, ariko ntabwo hatangajwe icyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda na Perezida wa Congo Brazzaville baganiriye.

Perezida Dinis Sassou-N’Guesso, umuturanyi wa hafi wa Perezida Felix Tshisekedi, ni umwe mu bagaragaje  ubushake mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye muri Congo.

Ibi biganiro bibaye mu gihe umuturanyi wa Congo Brazzaville, RD Congo atabanye neza n’u Rwanda.

RD Congo yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, ariko u Rwanda ibyo birego rurabihakana.

Iki gihugu ndetse cyasheshe amasezerano yose cyari gifitanye n’u Rwanda, ndetse kinirukana Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwacyo.

U Rwanda ruvuga ko  Congo yirengagije ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Nairobi na Luanda yasinywe mu nzira yo guhosha amakimbirane, no kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Icyakora Congo Brazzavile ibanye neza n’u Rwanda, ndetse muri Mata 2022,  Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Icyo gihe iki gihugu cyemeye gutiza uRwanda ubutaka by’igihe kirekire hegitari 12000 z’ubutaka bushobora kubyazwa umusaruro, nibura mu turere dutatu two two mu majyepfo y’igihugu.

Perezida Paul Kagame yakunze gusura Congo Brazzaville mu bihe bitandukanye, aherukayo muri Mata 2022

Perezida Denis Sassou-N’Guesso yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ku wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *