Iyo raporo yagaragajwe nāabahanga yagaragaje ko ibiganiro byabaye kuri Whatsapp.
Ubushinjacyaha buvuga ko nkāuko raporo yāabahanga yabigaragaje, Urukiko rwaha agaciro ubuhamya bwa Nyiraneza Rose wahoze ayobora Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu karere ka Nyaruguru uri kugororerwa mu igororero rya Nyamagabe azira kunyereza umutungo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Rose yavuze ko Evode yari yaramwiyegereje kubera ubuhehesi bwe, kandi nāubutumwa bagiranaga kuri Whatsapp bwari ubwāurukundo ntaho zihuriye nāakazi.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati āEvode yandikiraga Rose amagambo nka Chou, ndagukumbuye bigaragaza ko Rose yari afitiwe icyizere na Evode nyuma amuvamo.ā
Hari amafaranga ibihumbi 500Frw Ubushinjacyaha buvuga ko Evode yakiriye ayahawe na Nyiraneza Rose na yo ari ruswa, Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga yatanzwe ari mu gakarito kāimiti.
Ubushinjacyaha buti āNtiwahisha ikintu kitari icyawe, ndetse ngo unagirire impungenge abo muri kumwe mu modoka.ā
Uregwa ati:āTelefone zakoreweho isuzumwa sizo zafatiriweā
Evode Uzarazi wahoze ashinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, icyarimwe akanakurira akanama kāamasoko yiregura yavuze ko ibimenyetso byāUbushinjacyaha bitujije ubuziranenge.
Evode yavuze ko yari asanzwe avugana na Rose, ariko nta marangamutima arimo, uyu yemeje ko nta buhehesi, nta busambanyi yigeze agirana na Rose.
Ati āUbushinjacyaha bwavuze ibyo ntaregewe, kandi Rose twavuganaga nkāumuntu nayoboraga twahuzwaga nāakazi.ā
Evode yavuze ko telefone yasuzumwe nāabahanga itandukanye nāiyafatiriwe muri RIB.
Ati āNaragambaniwe, ndahimbirwa amakuru yagiye avanwa mu bandi bantu, bikitirirwa ko ari ibiganiro nagiranye na Rose.ā
Uyu yavuze ko telefone zasuzumwe serial number zitandukanye nāiyo RIB yafatiriye.
Ikindi Evode yahakanye ni uko nimero zagaragajwe ko zifashijwe telefone zisuzumwa atigeze azitunga.
Evode avuga ko hari amafaranga ibihumbi magana atanu (Frw500,000) yahawe na Rose Nyiraneza ngo ayashyire Gitifu wāakarere ka Nyanza, Serge Ruzima (Na we yarafunzwe,Ā azira kunyereza umutungo, ubu yarekuwe ku mbabazi za Perezida) akayajyana mu gakarito kāimiti, ngo byari igitekerezo cya Rose kitari igitekerezo cye nka Evode we ubwe.
Evode avuga ko gushinjwa kwe na Rose byatewe nāibibazo bari bafitanye kuko yigeze kumwimura amuvanye aho yakoreraga, we ku bwe avuga ko gushyira amafaranga mu gakarito kāimiti bitari ikibazo.
Evode mu kwiregura kwe mu bihe bitandukanye kimwe nāubu, yagarutse ku batangabuhamya bamushinje ari bo Habitegeko FranƧois wahoze ayobora Akarere ka Nyaruguru (ubu ni Guverineri wāIntara yāIburengerazuba), na Gashema Janvier, umuyobozi wāakarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ryāubukungu, ko bamushinje kuko banamutoteje mu kazi bamusaba kwandika ibaruwa asezera ku gahato.
Evode avuga ko Janvier Gashema yamusabye ko bashaka uwo birukana wayoboraga Ikigo Nderabuzima agasimburwa nāuwitwa Richard ufitanye isano na Janvier Gashema.
Me Yankurije Dative wunganira Evode Uzarazi wumvikanaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya āSkypeā, yavuze ko ibimenyetso Ubushinjacyaha buvuga bidakwiye guhabwa agaciro, ko ahubwo ibimenyetso Ubushinjacyaha bwazanye ntaho bihuriye nāikiburanwa bityo, urukiko rudakwiye kubisuzuma.
Ubushinjacyaha burasabira Evode Uzarazi ko icyaha gikwiye kumuhama agahanishwa igifungo cyāimyaka 10, akanacibwa ihazabu ya Frw 18.600.000.
Evode we avuga ko Rose yari afitanye umubano nāakarere wo kugambana, aranabishingira ko Janvier Gashema atakigaragara muri system ihuza ababuranyi ahubwo hagiyemo undi muntu atazi.
Evode arasaba Urukiko kugumishaho icyemezo cyāurukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwamugize umwere, yanasabye kandi ubutabera guhabwa telefone na simcard ze zafatiriwe.
Evode kandi yasabye ko raporo yatanzwe muri Minisiteri yāAbakozi ba Leta yerekanye ko afite ubusembwa byavaho kugira ngo abone uko yaka akandi kazi muri leta, asoza asaba ko ubujurire bwāUbushinjacyaha bwateshwa agaciro.
Ninba ntagihindutse uru rubanza ruzasomwa ku wa 17 Gashyantare, 2023.
THEUPDATE izakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza ripfundikiwe…