Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda: Allan Kayiwa  mu Muryango winjira mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC imaze ibyumweru bibiri mu biganiro na rutahizamu w’Umunya-Uganda ukinira Express FC, Allan Kayiwa wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi [13] muri Shampiyona ya Uganda y’umwaka wa 2022/2023

Kayiwa asoje amasezerano y’umwaka umwe yari yarasinye tariki 9 Nzeri 2022 muri Express aho yageze avuye muri Vipers itaramuhaga umwanya uhagije wo gukina. Aha yahageze avuye muri Tooro United.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yameza ko hashize ibyumweru bibiri APR FC ikurikirana uyu rutahizamu ibicishije ku mu-agent we witwa Baker uherereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Kuri ubu ibiganiro bigeze ahashimishije ndetse Baker yijejwe ko APR FC yashimye impano y’uyu mukinnyi.

Baker ari mu biganiro n’Umu-Agent ubirambyemo witwa Bulega Umar ufite inshingano zo gushakira APR FC abakinnyi b’abanyamahanga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izubakiraho umwaka utaha w’imikino.

Uyu ni na we wayirangiye abakinnyi b’amazina akomeye bayinyuzemo barimo Umunya-Haiti, Lionel Simpleux, Abanya-Uganda, Vincent Kayizi, Habibu Kavuma, Johnson Bagore, Dan Wagaruka ndetse n’Abanya-Brésil, Diego, Douglas na Alex Da Villa.

Andi makuru yemeza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aba bombi, Baker na Bulega bagiranye ibiganiro ku iyerekeza muri APR FC ry’uyu rutahizamu uhanzwe amaso nk’ufite ahazaza heza ndetse ushobora no gushingirwaho ahazaza mu Ikipe y’Igihugu, Uganda Cranes.

Si APR FC gusa yifuza Allan w’imyaka 25 kuko n’amakipe atatu y’iwabo amwifuza harimo Vipers SC yahozemo ndetse yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, Villa SC ndetse na URA FC.

Nyuma yo kuzaha ikaze abakinnyi b’abanyamahanga umwaka utaha w’imikino, APR FC yitezweho kuzubaka ikipe ikomeye izahatana ndetse ikagera kure mu mikino Nyafurika nyuma yo gutwara Igikombe cya Shampiyona ya 2022-23 byayihesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *