Rulindo: Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ‘ASSOPTHE’ irishimira Imyaka 50 imaze ishinzwe

Koperative y’abahinzi b’icyayi ASSOPTHE iherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, imaze imyaka 50 ishinze imizi, aho abanyamuryango bashimangira ko abishyize hamwe nta kibananira.

Ubuyobozi bwa ASSOPTHE bwabwiye Imvaho Nshya ko imaze kugera kuri myinshi birimo kuba yaratangije SACCO, ifite ibigo by’amashuri ndetse n’ivuriro ry’ingoboka.

ASSOPTHE yavutse mu 1973 ariko icyayi nyir’izina kikaba cyaratewe muri 1968, giterwa mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo muri zone ya Ngenda.

Abahinzi b’icyayi babonye ko bishoboka ko icyayi cyakwera

ku bwinshi, gitangira guterwa muri rusange mu 1978.

Icyayi cyatewe mu gishanga cya Rucyeru ariko uyu munsi icyayi giterwa no ku misozi.

Rushigajiki Cyprien, Umuyobozi wa ASSOPTHE, avuga ko muri iyo myaka Koperative yahingaga icyayi mu gishanga ku buso bungana na hegitari 950 kugeza mu 2012, ubu bahinga icyayi kuri hegitari 1,226.

Uretse kuba ubuso buhingwaho icyayi bwariyongereye n’abanyamuryango ba koperative bariyongere

n’abanyamuryango ba koperative bariyongere.

Rushigajiki avuga ko ASSOPTHE igitangira yari ifite abanyamuryango 3,500, ubu ifite abanyamuryango hafi 5,000.

Ati: “Uko kwishyira hamwe bituma bagira imbaraga bityo n’ibibazo bya buri munsi bigakemuka”.

Koperative y’abahinzi b’icyayi, ikorera mu Mirenge 8 y’Akarere ka Rulindo, mu Mirenge 2 y’Akarere ka Gicumbi ndetse no Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

Akomeza agira ati: “Mu rwego rw’ubukungu ASSOPTHE yongereye ubuso bwayo bwite bw’icyayi buyifasha guhemba abakozi.

Naho mu mibereho myiza y’abaturage twashoboye koroza inka abanyamuryango bacu muri gahunda ya ‘Girinka’.

Icyakurikiyeho ni uko na bo bagenda borozanya hagati yabo muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

ASSOPTHE imaze koroza inka zisaga 300 abanyamuryango bayo ariko ngo zizakomeza kugenda ziyongera.

Yashoboye kubaka ikigo cy’amashuri abanza ‘Ecole Primaire Bukinga’ giherereye mu Kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba.

Koperative y’abahinzi b’icyayi yanubatse ivuriro ry’ingoboka

(Poste de Santé) ku musozi wa Bukinga kugira ngo rifashe abaturage batuye muri ako gace.

ASSOPTHE ifite amarerero 6 (Crèches) abahinzi basigamo abana babo mu gihe bari mu mirimo yo gusoroma icyayi.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko aho abana babasiga baba bafashwe neza kuko babona iby’ibanze bishobora gutuma abana nta kibazo bagira.

Koperative y’abahinzi b’icyayi yagiye yiyubaka kuko nyuma yo kutongera kuyoborwa na OCIR THE yatangiye kwirwanaho mu bushobozi buke yari ifite.

Kuri ubu ifite imodoka 12 harimo imodoka 10 zitwara umusaruro, imodoka imwe y’ubuyobozi n’indi ifasha mu gukora imihanda.

Rushigajiki yagize ati: “Nta muntu n’umwe wo hanze udutwarira icyayi, ni twe tucyitwarira. Ubwo bwose ni ubushobozi dufite kandi

bufasha n’abanyamuryango”.

Koperative imaze kubona ibibazo by’abaturage n’abanyamuryango bayo mu byerekeranye no gukemura ibibazo bagiraga, byatumye itangiza SACCO.

Ati: “Ifite SACCO yitwa CSTCR-SACCO itari Umurenge SACCO idufasha gutanga inguzanyo ku banyamuryango bacu mu gihe bahuye n’akabazo”.

Ubuyobozi bwa Koperative butangaza ko icyo gihe abanyamuryango bazaga babaza ibibazo bakabura uko bagikemurirwa ariko SACCO yabo ngo ibibafashamo.

Inyamibwa Fidele, umwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, avuga ko

kuba bari muri Koperative hari byinshi bamaze kugeraho bahereye ku byo Koperative ibafasha.

Ati: “Imibereho yarahindutse, icyizere cy’ubuzima kirahari kuko harimo abahinzi b’icyayi batari bishoboye. Koperative yagiye igurira inka abanyamuryango, abandi badafite amacumbi igenda ibubakira”.

Ahamya ko n’umwaka ushize ASSOPTHE ku bufatanye n’uruganda rwa SORWATHE yubakiye amacumbi abahinzi babiri.

Uruganda rwa SORWATHE rukusanya umusaruro usaga 70% wa Koperative ASSOPTHE, mu gihe undi usigaye iwukura mu zindi koperative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *