Isoko ry’igura n’igurisha: APR FC yasinyishije amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi wakiniraga Kiyovu Sports

Nshimirimana Ismael uzwi ku izina rya Pitchou wakiniraga Kiyovu Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Nyuma y’isuzuma ry’ubuzima ryimbitse, APR FC yasinyishije amasezerano umukinnyi wa mbere w’Umunyamahanga wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports.

Pitchou yitezweho gukora ikinyuranyo muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko kuyifasha kugera ku ntego zayo mu marushanwa mpuzamahanga.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka 2022/23, biyihesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yegukanye ibikombe bya Shampiyona mu bihugu byayo (CAF Champions League).

Amafoto (APR FC)

Chairman wa APR FC Lt Colonel Richard Karasira na nshimirimana Ismael Pitchou

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *