Rwanda: Uko Amakusanyirizo yafashije Aborozi kubyaza Umukamo umusaruro

Amakusanyirizo y’amata yubatswe hirya no hino mu gihugu yafashije aborozi kubona aho bajyana umukamo wabo, bikabarinda ingendo ndende bigatuma n’umukamo wabo udapfa ubusa.

Bamwe mu borozi batuye mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza bavuga ko kuba barubakiwe amakusanyirizo byatumye umukamo wabo utangirika.

Ayo makusanyirizo yubatswe hirya no hino mu gihugu n’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP) uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi IFAD, ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy ‘Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Umubyeyi utuye hafi y’ikusanyirizo rito rya Cyabakamyi avuga ko aho iryo kusanyirizo rihubakiwe byabafashije kubona aho bagemura umukamo wabo ku buryo bworoshye kandi amata ntagire ikibazo.

Ati:“Iri kusanyirizo rihageze, twagize amahirwe kuko mbere umukamo wadupfiraga ubusa, litiro yaguraga amafaranga y’u Rwanda 150 none ubu aho ikusanyirizo ryaziye ni 250, kandi umukamo wose uko wateguye kuwujyana uragenda”.

“Gupfa ubusa ni ukuvuga ngo hari ukuntu wategerezaga umuturage uyashaka, utamubona ukayanywa uko utabiteguye, nta yindi nyungu twabonaga ku mukamo, ariko ubu tuyageza hano bakayatwara nta mvune kandi tukishyurirwa igihe”.

Ndayisaba Evan wo mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza yatangarije Imvaho Nshya ko aho bamaze kubakirwa ikusanyirizo, amata atakigira ikibazo ngo abapfire ubusa.

Yagize ati:“Iri kusanyirizo ridufitiye akamaro. Mbere twajyaga tugemura amata ahantu kure hakurya y’umugezi wa Mwogo ni ho bari bafite ikusanyirizo, twambukaga Mwogo, tukayajyana ahanini agapfa kuko twageragayo dutinze, ariko hano turayahashyira bagahita bayajyana ataragira icyo aba ndetse batwishyura neza”.

“Mbere y’uko tubona ikusanyirizo hari igihe wajyaga ku muhanda ukahatinda wasanga bagusize bakagaruka kuyatwara, ubwo waba wayateretse umwanya agapfa, ariko ubungubu ahari yose barayatwara bigatuma adapfa”.

Uyu mubyeyi ahamya ko kwegereza ikusanyirizo byatumye umukamo babona udapfa ubusa,

Yagarutse ku nyungu akura mu kuba baregerejwe umukamo.

Ati:“Inyungu mfite urabona navaga hano nkajyana amata hakurya, ariko dusigaye tuyazana aha bigatuma umuntu yikorera indi mirimo. Urugendo rwatwaraga nk’iminota 50, hari n’igihe wasangaga bagusize, none ubu turakora wabona baje ukajya gukama”.

Umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP, Alexis Ndagijimana avuga ko bafatanyije n’Inzego z’ibanze, aborozi bakanguriwe kunyuza amata ku makusanyirizo kugira ngo abantu banywe amata yujuje ubuziranenge.

Hirya no hino mu gihugu hasanwe amakusanyirizo 57, agera kuri 64 ahabwa ibikoresho byifashishwa mu gukusanya no gukonjesha amata, hubatswe amakusanyirizo mato 50, amakusanyirizo 15 yahawe umuriro w’amanyasharazi hagamijwe kugabanya ibihombo by’iyangirika ry’amata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *