Amafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze Ubukwe bw’Umunyamakuru Emmalito na Liliane

Umunyamakuru Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito yasezeranye n’umukunzi we Umwali Liliane bamaze bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo,aho bombi bahanye isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki ya 04 Kanama 2023, bubera mu Busitani bwa Panorama ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Bombi basezeraniye imbere y’Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

Emmalito na Umwali barushinze nyuma y’uko muri Kanama 2022 bemeranyije kubana, ubwo uyu musore yambikaga impeta umukunzi we mu muhango wabereye muri Kenya.

Uyu musore usanzwe abivanga no guhanga imideli binyuze muri sosiyete ye yise ‘Loto Ris Design’, yagiye kwambika impeta umugore we nyuma y’imyaka itanu bakundana.

Umwali warushinze na Emmalito asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *