Rwanda:“Uretse gutoza, azagira uruhare ku iterambere rya Cricket”, Inshingano zitegereje Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu

Kuri uyu wa 24 Mata 2024, ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cicket mu Rwanda (RCA), i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, iri Shyirahamwe ryamurikiye Itangazamakuru, Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane, nk’umutoza mushya w’ikipe y’Igihugu mu kiciro cy’abagabo.

Uyu mugabo w’Imyaka 47 y’amavuko, yahawe izi nshingano azamaraho Imyaka 4 asimbuye Umwongereza, Lee Booth, wasoje amasezerano mu Kuboza k’Umwaka ushize (2023).

Nyuma yo gusinya amasezerano akamurikirwa Itangazamakuru, Laurence Mahatlane yagize ati:“Mfatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, niteguye gusohoza inshingano nahawe, zirimo kuzamura urwego uyu mukino uriho mu Rwanda”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Umuyobozi waryo Bwana Stephen Musaale, agaruka ku masezerano yahawe Mahatlane n’icyo yitezweho, yabwiye Itangazamakuru ko Cricket y’u Rwanda ibonye Umutoza uri mu beza Umugabane w’Afurika ifite.

Ati: Laurence Mahatlane n’Umutoza w’Umuhanga kuko twamukurikiranye igihe kirekire mbere yo kumuhitamo. Uretse gutoza, tumwitezeho ko azajya n’inama ku cyateza imbere umukino wa Cricket mu Rwanda.

Uretse kuba ihawe inshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Laurence Mahatlane yatoje andi makipe arimo Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’Abatarengeje imyaka 19 ndetse n’Ikipe nkuru ya Uganda hagati ya 2020 na 2023.

Mu Kwezi k’Ukwakira 2023, ku mpamvu zitatangajwe, Laurence Mahatlane yatangarije Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Uganda ko asezeye ku mwanya w’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu.

Tariki ya 17 Mata, nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ryari ryatangaje ko Laurence Mahatlane ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo, mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.

Bitandukanye n’ikipe y’Igihugu y’abagore itanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru urimo no kuba yaritabiriye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19 cyabereye muri Afurika y’Epfo mu Mwaka ushize, Ikipe y’abagabo ntabwo yakunze kurangwa n’umusaruro mwiza, ibi bikaba ari bimwe mu byashingiweho, Mahatlane ahabwa akazi.

Urutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi ryo muri uyu Mwaka, rugaragaza ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abagabo iri ku mwanya wa 63 n’amanota 2255 mu mikino ya MEN’S T20.

Amafoto

Image
Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane, yahawe amasezerano y’Imyaka Ine (4) atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda

 

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *