Umuyobozi w’Imikino ya Gymnastics ku Isi yitabiriye Shampiyona y’Afurika iri kubera i Kigali

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Gymnastics ku Isi, Umuyapani, Morinari Watanabe, yageze i Kigali mu Rwanda mu Ijoro ryo ku wa 24 Mata ushyira uwa 25 Mata 2024, aho gukurikirana Shampiyona ny’Afurika y’Umukino wa Gymnastics, Africa Rhythmics Championship, iri kubera i Kigali muri BK-Arena kuva kuri uyu wa 25-26 Mata 2024.

Iyi mikino iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere no mu gihugu cya kabiri cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100 bavuye mu bihugu 13.

Ibi bihugu bigizwe na; Egypt, Morocco, Tunisia, Algeria, Togo, Côte d’Ivoire, Congo Brazzaville, Namibia, South Africa, Mauritius, Cape Verde n’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri Morinari Watanabe ageze mu Rwanda, kuko yahaherukaga mu Myaka ibiri ishize, mu 2022. 

Ubwo yagaruka i Kigali mu Ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2024, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“U Rwanda rwakoze ibisa n’ibitangaza mu mukino wa Gymnastics nkurikije aho nasize uyu mukino mu Myaka ibiri ishize, ubwo mperuka i Kigali”. 

Yunzemo ati:“Byari nk’inzozi kwakira imikino nk’iyi ya Shampiyona ny’Afurika, ariko kuri ubu murabona ko inzozi zabaye impamo”.

Uretse Morinari Watanabe, iyi Shampiyona kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Gymnastics muri Afurika, Umunya-Misiri, Dr Ehab Esawy, wageze i Kigali ku Gicamunsi cyo ku wa 24 Mata 2024.

Mu bihugu 13 byitabiriye iyi Shampiyona, Misiri niyo ibihiga, n’Imidali 144 imaze kwegukana mu nshuro 17 iyi mikino imaze gukinwa.

Muri iyi Midali 144, Zahabu ni 72, Silver 30 na Bronze 22.

Ikurikirwa na Afurika y’Epfo ifite Imidali 107, irimo Zahabu 35, Silver 35 na Bronze 37.

Umwanya wa gatatu ufitwe na Angola n’Imidali 17, irimo 3 ya Zahabu na 11 ya Bronze.

Iyi mikino iri kubera i Kigali, izatanga itike y’Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Paris mu Bufaransa hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 11 Kanama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *