“Intego n’ugutwara Igikombe cy’Amahoro”, Haringingo nyuma yo kugeza Bugesera FC kuri Finale

Umutoza w’Ikipe y’Akarere ka Bugesera, Bugesera FC yatangaje ko intego ari ukwegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma atsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Ni mu gihe tariki ya 01 Gicurasi 2024 ku isaha ya Saa Cyenda z’Igicamunsi, kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe umukino wa nyuma uzayihuza na Police FC yageze nayo ku mukino wa nyuma ikuyemo Gasogi United kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi.

Nyuma yo kugeza Bugesera FC ku mukino wa nyuma, Wayo ukomoka mu Burundi, Francis Haringingo yatangaje ko intego ari iguha iyi kipe igikombe, mu gihe yizihiza Imyaka 40 ishinzwe.

Yagize ati:“Ntabwo twifuza ko amateka azatwibukira ko twageze ku mukino wa nyuma, turifuza ko tuzibukwa nk’abegukanye Igikombe”.

Yunzemo ati:“Uzaba ari umukino utoroshye ku mpande zombi. Gusa, twe nka Bugesera FC kwegukana iki gikombe bizaba ari kimwe mu bintu bizahora byibukwa iteka muri ruhago Nyarwanda”.

Uyu Mutoza mpuzamahanga w’Umurundi ntabwo ari mushya mu kwegukana gikombe cy’Amahoro, kuko amaze kukegukana inshuro ebyiri, zirimo icyo yahesheje Mukura VS&L mu 2018 ndetse n’icyo yahesheje Rayon Sports FC mu Mwaka ushize itsinze APR FC ku mukino wa nyuma, igitego 1-0, mu mukino wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.

Police FC igiye gucakirana na Bugesera FC ku mukino wa nyuma, iheruka kwegukana iki gikombe mu Myaka 9 ishize, kuko igiheruka mu 2015 ubwo yatozwaga n’Umutoza Cassa Mbongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *