USA: Perezida Biden yituye hasi mu Muhango wo gutanga Amapeti kuri ba Ofisiye bashya

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yikubise hasi aragwa ubwo yatangaga impamyabumenyi mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku ishuri ry’ingabo zirwanira mu kirere muri Amerika muri Colorado.

Biden w’imyaka 80, niwe perezida wambere ushaje mumateka ya leta zunze ubumwe za Amerika. Ubwo yahagutswaga, yasaga nkutababaye bikabije.

Ibi byabaye mugihe yaramaze igihe cyigera ku isaha n’igice ahagaze akora mubiganza aba ofisiye 921 basoje amasomo.

White house yahise itangazako perezida Biden ameze neza, yagize iti “ameze neza.”

Ben LaBolt yanditse ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kugwa ku wa kane ati: “Kuri stage hari umufuka wumucanga ubwo yarimo ahana ibiganza.”

Kuri uwo mugoroba, yagarutse kuri White House, perezida amwenyura asetsa abanyamakuru ati: “Naguye k’umufuka.”

Raporo y’abanyamakuru ba White House yabanje kuvuga ko Bwana Biden yakandagiye ku mufuka w’umukara igihe yagendaga kuri stage.

Uwahoze ari Perezida Donald Trump, wo mwishyaka ryaba Repubulike uzahangana na Bwana Biden mu matora azaba 2024, yagize icyo avuga kuri iki kibazo avuye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye Iowa, agira ati: “byose ni ibisazi”.

Bwana Trump w’imyaka 76, yakomeje agira ati:”Nizeye ko atigeze ababara. Ibyo ntabwo bitera imbaraga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *