Duhugurane: Uko Inguzanyo yageze mu Buzima bwa Muntu 

Zimwe mu nkuru tubategurira uko bwije ni uko bukeye zigaruka ku byaranze ubuzima bwa buri munsi by’umwihariko iby’Isi dutuye, yaba mu gihe cyashize ndetse n’iki turimo.

Kuri iyi nshuro, twabateguriye inkuru igaruka ku mateka y’Inguzanyo n’uburyo yageze ku Isi.

Amateka agaragaza ko Inguzanyo ya mbere yatangiwe muri Mesopotamia mu myaka Ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu Kirisito.

Mesopotamia ni Umujyi wahoze mu Burasirazuba bwo hagati muri Iraq y’ubu.

Mesopotamia wari Umujyi utuwe cyane kandi uteye imbere. Abari bahatuye bari  Abanyababiloni, Abasumeriya, Abashuri n’Abaperesi.

Mbere y’uko ifaranga rya Fiat rikoreshwa cyane, aba bantu ba kera bakoreshaga ibiryo mu rwego rwo kwishyura imyenda yabo.

Mu gihe cy’Ihinga hari abahinzi bafataga inguzanyo y’Imbuto, mu gihe cy’Isarura bakagabana inyungu n’ababahaye Imbuto.

Umwami witwaga Hammurabi wategekaga Mesopotamia, niwe wa mbere wagennye amategeko agenga inguzanyo.

Umwami Hammurabi yategetse ko inyungu y’Inguzanyo itagomba kurenga 33% mu gihe cy’Umwaka.

Mu 2022 habagarwa Tiliyoni 305 z’Amadorali y’Amerika z’imyenda ku Isi yose.

Muri Afurika, Nigeria na Ghana nibyo bihugu ziza ku isonga mu kugira imyenda myinshi, Nigeria ifite imyenda ingana Biliyoni zirenga 79 z’Amadorali y’Amerika naho Ghana yo ikagira Billiyoni zirenga 21.

U Rwanda narwo abaturage barwo kuva kera baraguzaga ndetse bakanishyura, aha rimwe na rimwe uwagurijwe ibyo kurya cg ikindi yishyuraga imibyizi runaka m’umurima ahinga.

Kuri ubu inyungu kunguzanyo mu Rwanda ihage hagati ya 4.5% na 9%.

Igitabo cya Bibiliya gifite amategeko cyatanze arebana niguzanya gusa bisa nkaho bidashoboka urebye aho isi igeze ubu.

Mu Ivugururamategeko/Gutegeka kwa kabiri ibice 23, umurongo wa 20-21 haravugango “ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy’ifeza cyangwa iy’ibyokurya, cyangwa iy’ikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu”

“Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.”

Ese wowe ufite imyenda ingana ite?

Abanyabukungu bagaragaza ko umuntu udashaka gufata inguzanyo agorwa no gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *