USA: 2Pac yahawe Inyenyeri muri ‘Hollywood Walk Of Fame’

Nyuma y’imyaka 27 yishwe, Umuraperi w’icyamamare, Tupac Amaru Shakur, yahawe inyenyeri muri ‘Hollywood Walk Of Fame’ ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho.

Mushiki w’uyu muraperi, Sekyiwa ‘Set’ Shakur, ni we wahawe iyo Nyenyeri mu izina ry’umuryango. Mu ijambo rye, mu marira menshi, yagaragaje ko kuva TuPac akiri umwana yahoranaga inzozi zo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Sekyiwa Shakur, yagize ati “Kuva na kera, ubwo yakandagiraga kuri Apollo Theatre afite imyaka 13, yahoranye inzozi z’uko azagira Inyenyeri, izina rye rikagaragara kuri Hollywood Walk Of Fame”.

Mu 2013 nibwo Tupac yatoranyijwe ngo ahabwe iyi Nyenyeri ya Hollywood Walk Of Fame, ariko ntibyakunze kuko abategura iki gikorwa bategereje umuryango we ngo uhitemo igihe bifuza kuzahabwa iyo Nyenyeri.

Shakur yahawe inyenyeri ya 2,758, mu gihe azizihirizwa isabukuru ye y’amavuko ku ya 16 Kamena 2023.

Tupack uzwi nanone ku izina rya 2Pac cyangwa Makaveli, yari umuraperi w’Umunyamerika. Afatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye b’ibihe byose.

Ni umwe mu bahanzi ba muzika bagurishije cyane ibihangano byabo, Yapfuye mu 1996 amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 75 ku Isi ku myaka 25 yari afite.

Shakur afite album yashyize hanze ifatwa nk’iy’ibihe byose yise ‘All Eyez on Me’, iriho indirimbo zakunzwe kugeza n’uyu munsi nka ‘California Love (Remix)’, ‘I Ain’t Mad at Cha’ ndetse na ‘How Do U Want It.’

Tupac kandi yakinnye no muri filime zitandukanye ziranakundwa nka ‘Poetic Justice’, Gang Related, ‘Juice, na ‘Above the Rim’.

Umuryango wa Tupac wishimiye Inyenyeri yahawe

Tupac yahawe Inyenyeri muri ‘Hollywood Walk Of Fame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *