Rwanda: Uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono yasabiye imbabazi mu Nteko y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Izi mbabazi yazisabye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’indi mitwe ya politiki no mu zindi nzego kugira ngo baganire ku bikorwa byarushaho gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, banarebera hamwe uburyo bwo gukumira icyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Kazoza Justin na we ari mu banyamuryango bitabiriye iyi nama akaba yasabye imbabazi ku makosa yakoze, yizeza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutazasubira muri ayo makosa.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, ngasaba imbabazi ubuyobozi bwacu yaba ubw’Igihugu ndetse n’ubwa RPF by’umwihariko, nkanasaba imbabazi abo natumiye bakagwa mu makosa batabigambiriye, nabitewe no kudashishoza ndetse no kutareba kure ngo menye ingaruka ibyakozwe byo kwimika Umutware w’Abakono bishobora guteza. Mbijeje ko ibisa n’ibyabaye bitazasubira kuko tugomba kubakira ku bumwe bwacu nk’Abanyarwanda. ”

Barore Cleophas wari uyoboye ibiganiro yabajije igikurikiraho nyuma y’uko Kazoza asabye imbabazi niba ubutware bwe burangira maze Komiseri Uwacu Julienne asubiza ko Kazoza akwiye kwegera abari bamutoye akabashimira ko bari bamwizeye ariko akababwira ko bitakomeza bityo ahubwo ko ubu twese turi Abanyarwanda, kuko igihe cy’abatware Abanyarwanda bakirenze, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye gushingira ku bumwe bwabo nk’Abanyarwanda.

Kazoza na bagenzi be basabye imbabazi FPR Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango ku bw’imbabazi yabahaye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, yibukije ko ubumwe ari ihame FPR ikomeyeho kandi ko ari amahitamo ya mbere y’u Rwanda rushya.

Yasabye buri wese kwirinda icyahungabanya cyangwa kigasubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi itanu ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR- Inkotanyi busohoye itangazo rikubiyemo ubutumwa bujyanye no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, icyo gihe FPR ikaba yaramaganye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono.

Muri iryo tangazo ryo ku wa 18 Nyakanga 2023, FPR yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri iryo tangazo hatanzwe urugero rwa vuba rw’ibirori byiswe ibyo kwimika Umutware w’Abakono byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.

Undi wasabye imbabazi Abanyamuryango ba RPF ni Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, wasabye imbabazi zo kuba yaritabiriye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono, avuga ko yagize ugushishoza guke.

Umunyamabanga Mukuru w‘Umuryango FPR Inkotanyi yashimangiye ko ibyo birori atari urugero rwiza rwo gushimangira ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye buri wese kuba maso, kuko nubwo igipimo cy’ubumwe mu Banyarwanda kigeze kuri 94%, hari ibikorwa bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda buri wese akwiye kwirinda ndetse aho abantu babibonye bakabyamagana.

Ati “Ibikorwa byo kwiremamo ibice ni ikimenyetso gitandukanya Abanyarwanda, dukwiye kubyamagana tukamagana n’umuntu wese wakora ibikorwa bidutandukanya ni yo mpamvu dukwiye gukomeza kureba ibiduhuza aho kwiremamo ibice bishingiye ku moko ayo ari yo yose”.

Yagaragaje ko kwiremamo ibice n’amatsinda ari imigirire itangira buhoro buhoro igakura kandi ko iyo idakumiriwe hakiri kare igira imbaraga ikaba ishobora kuganza bityo buri wese akaba akwiye kubikumira no kubyirinda.

Muri iyi nama abayobozi batandukanye batanze inama kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kububumbatira birinda icyabacamo amacakubiri.

Amafoto

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu nama, baganira ku bumwe bw’Abanyarwanda

 

Ambasaderi Gasamagera Wellars

 

Kazoza Justin yasabye imbabazi

 

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, na we yasabye imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *