Rwanda: Kubera iki Intego yo gutuza Abaturage mu Midugudu muri iyi Myaka 7 itagezweho?

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko Abanyarwanda batuye mu Midugudu bagombaga kuva kuri 61% mu 2017 bakagera kuri 80% mu mwaka wa 2024, ariko byagaragaye ko ubu abatuye mu Midugudu babarirwa muri 65%.

Uburangare ngo nibwo bwatumye umuhigo wo gutuza abaturage mu Midugudu utagerwaho nk’uko byari biteganyijwe.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’Igihugu, PAC Muhakwa Valens ashingiye kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yemeza ko habaye icyuho cy’imikoranire y’inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.

Abatujwe mu Midugudu kuva muri 2017 biyongereyeho 4% , abo iyi gahunda yagezeho bakaba bavuga ko byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bob Gakire yemera ko habayeho uburangare ku buryo byatumye hari na gahunda za Leta zitageze ku baturage ziganjemo ibikorwaremezo.

Umuyobozi ushinzwe Politike n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Charles Kalinda yagaragaje ko ibibazo by’imiturire byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, bizakemurwa na politike nshya y’imiturire n’amabwiriza birimo gutegurwa ku buryo NST2 izaba umwanya mwiza wo gukemura ibibazo by’imiturire muri rusange.

Ingingo ijyanye n’imiturire ni imwe mu zagarutsweho kuri uyu wa Kane, ubwo abahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’imari n’igenamigambi, Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo gishinzwe imiturire mu gihugu bitabaga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *