Rwanda: Uburyo bwemerera abantu kubaka Inzu ziciriritse bugiye kuvugururwa

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo kuba hahindurwa politiki yo kubaka inzu ziciriritse, mu rwego rwo kunganira abaturage kubona inzu zibahendukiye.

Tariki 06 Gicurasi nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko Inshinga Amategeko umutwe w’Abadepite imbanziriza mushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu Iteko Inshinga Amategeko, hagaragajwe ko hagomba kubaho imikoranire inoze hagati ya Leta ndetse na ba rwiyemezamirimo muri gahunda y’iyubakwa ry’inzu ziciriritse.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wo kubaka inzu ziciriritse ryagiye rikomwa mu nkokora n’ibiciro bihanitse bigendana n’ibikorwa byo kubaka izo nzu, ibyo yagarutseho ashimangira ko bari muri gahunda zijyanye n’ivugurura ry’iyo politiki.

Iyi Komisiyo kandi yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamingambi gukora n’inzego bireba, kugira ngo habe hakongerwa ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuvuzi, by’umwihariko muri za Poste de Sante.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/205 izaba ari miliyari 5,690.1 Frw, ibigaragazwa nk’inyongera ya Miliyari 574,5 Frw ingana na 11.2% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ya Miliyari 5.115,6 Frw. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *