Rwanda: Kiyovu Sports yaguye miswi na Mukura VS&L mu mukino witegura itangira rya Shampiyona

Kiyovu Sports yanganyije na Mukura Victory Sports ibitego 3-3 mu mukino wa gicuti wkiniwe kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 10 Kanama 2023.

Ni umukino utitabiriwe cyane kuko igice kinini k’iyi Sitade nta bafana barimo.

Kiyovu Sports yatangiranye igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred kuri ’coup-franc’ yo ku munota wa kabiri gusa w’umukino.

Mu minota 10, Mukura VS yatangiye kwinjira mu mukino ari nako yahanahanaga neza. Abakinnyi bayo nka Nkizingabo Fiston na Hakizimana Zuber bacenga cyane.

Ku munota wa 22, Nkizingabo Fiston yazamukanye umupira neza cyane yishyurira Mukura igitego cya mbere.

Mu minota 35, umukino watuje ukinirwa mu kibuga hagati. Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kalyowa Emmanuel yakiniye nabi umukinnyi wa Mukura, ahita ahabwa ikarita y’umutuku asimburwa na Ishimwe Patrick.

Iri kosa ryahanwe neza cyane na Muvandimwe Jean Marie Vianney watsinze igitego cya kabiri cya Mukura kuri ‘coup-franc’ nziza yatsinze ku munota wa 33.

Muri iyi minota Mukura yakomeje gusatira bikomeye ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bakabyitwaramo neza.

Ku munota wa 39, Kirongozi Richard yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awusubiza mu kibuga hagati, usanga Mugiraneza Froduard ahagaze neza atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Nicholas Sebwato ntiyamenya aho umupira unyuze.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, bidatinze ku munota wa 56, Nizeyimana Djuma yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya gatatu n’umutwe ku mupira wahinduwe neza imbere y’izamu na Kirongozi Richard.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Nshimiyimana Emmanuel yahise agombora iki gitego ku mupira wavuye kuri ’coup-franc’ yatewe neza na Kwizera Jean Damour, umunyezamu Ishimwe ntiyawufata ngo awukomeze, usanga Nshimiyimana asongamo, amakipe yombi yongera kunganya ibitego 3-3.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yakomeje gukora impinduka yinjiza mu kibuga rutahizamu Obediah Mikel Freeman na Jeremie Makola Basiula bongereye imbaraga mu busatirizi ariko uburyo bageragezaga umunyezamu Twagirumukiza Clément akababera ibamba.

Iyi kipe y’i Nyamirambo yakomeje gusatira ariko igitego cy’intsinzi kirabura, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 3-3.

Kiyovu Sports izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023, ikina na Al-Merrikh SC yo muri Sudani saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Mukura VS iteganya kwerekeza mu Burundi gukina na Le Messager Ngozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *