Nijeriya: Barindwi bagwiriwe n’Umusigiti bahasiga ubuzima

Abantu barindwi bapfuye bagwiriwe n’ibikuta by’umusigiti, wari wuzuyemo abantu baje mu isengesho, mu Mujyi wa Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, mu gihe abandi benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe amagana y’Abayisilamu bari bari mu isengesho ryo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa ‘Zaria Emirate Council’, Abdullahi Kwarbai.

Ati:“Ku ikubitiro habonetse imirambo ine, nyuma haza kuboneka indi itatu mu gihe itsinda ry’abashinzwe ubutabazi bakomeje  gushakisha abantu hose mu bikuta byaguye”.

Ubuyobozi bwatangaje ko uwo Musigiti wari umaze igihe gisaga ikinyejana wubatswe, bivuze ko wari umaze gusaza.

Inkomere  23 zahise zijyanwa mu bitaro nk’uko byatangajwe n’abashinzwe serivisi z’ubutabazi.

Amashusho yafatiwe muri uwo Musigiti, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC dukesha iyi nkuru, agaragaza ahantu hari umwenge munini mu gisenge cy’uwo Musigiti, bigaragara ko ari aho igisenge cyasenyutse kikagwa.

Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, ngo yategetse ko hahita hatangira iperereza ryihuse ku cyateye iyo mpanuka, kandi asezeranya gutanga ubufasha ku bantu bose bagizweho n’ingaruka z’ibyo byago bishenguye umutima.

Uwo Musigiti waguye nyuma y’uko hari n’izindi nyubako nini zibarirwa mu binyacumi, zaguye aho muri Nigeria mu mwaka ushize.

Abayobozi muri icyo gihugu, ngo ibyo kugwa kw’izo nyubako zitandukanye bakunze kubyitirira uburangare bwa bamwe mu bayobozi, bashinzwe iby’imyubakire bananirwa kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse no kuba hari inyubako zititabwaho uko bikwiye.

Kuri ubu hashyizweho itsinda ry’inzobere mu by’ubwubatsi ‘team of engineers’, kugira ngo bige uko basana uwo Musigiti wasenyutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *