Rwanda: Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi, ARPST, ryateguye Irushanwa Ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, iri Shyirahamwe ryateguye Irushanwa ry’Umukino wa Volleyball, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Iri Rushanwa riteganyijwe tariki ya 11 na 12 Gicurasi 2024, rikazabanzirizwa n’Urugendo rwo Kwibuka ruzatangirira ku Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ku Isaha ya saa 14:00, rwerekeza ku Rwibutso rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iyi mikino izakinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka ushize w’imikino mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Mu kiciro cy’abagabo, iri Rushanwa rizitabirwa n’amakipe arimo; Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA), Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration) n’Ikipe y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi (REB).

Mu kiciro cy’abagore, iri Rushanwa rizitwabirwa n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuzima (RBC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MoD) n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC).

Imikino y’amajonjora n’umwanya wa gatatu bizakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, mu gihe imikino ya nyuma izakinwa ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024.

Ibibuga bizakoreshwa birimo, Ikibuga cyo ku Kimisagara ndetse n’Ikibuga cy’Ishuri rya Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Mu mwaka ushize, iri Rushanwa ryakinwe mu Mupira w’Amaguru mu kiciro cy’abagabo na Basketball mu kiciro cy’abagore.

Ikipe ya Rwandair FC yegukanye igikombe mu mupira w’Amaguru, mu gihe REG yacyegukanye muri Basketball.

May be an image of volleyball and text that says "ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL WOMEN'FIXTURES RBC vs 9H COLE DES ANGES REMERA RRA MOD vs 11H WASAC ECOLE DES ANGES REMERA @WORKERSRWANDA"

May be an image of volleyball and text that says "ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL (MEN) FINALS OF 12 MAY WINNERNLA/NISR WINNER NLA/NISR vs 9H KIMISAGARA WINNER IMMIGRATION/REB @WORKERSRWANDA"

May be an image of volleyball and text that says "ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL (WOMEN) FINALS OF 12 MAY WINNER RBC/RRA vs 11, ECOLE DES ANGES REMERA WINNER MOD/WASAC @WORKERSRWANDA"

May be an image of volleyball and text that says "ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL 3RD PLACE (WOMEN) LOSER RBC/RRA vs LOSER LOSER MOD/WASAC 15H KIMISAGARA @WORKERSRWANDA"

May be an image of ‎volleyball and ‎text that says "‎وريها ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL (MEN) 3RD PLACE OF LOSER NLA/NISR 11 MAY vs 15H LOSER IMMIGRATION/REB KIMISAGARA @WORKERSRWANDA‎"‎‎

May be an image of volleyball and text that says "ARPST ARPST GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 VOLLEYBALL FIXTURES OF 11-12 MAY (MEN) NLA vs 9H KIMISAGARA NISR IMMIGRATION vs 11H KIMISAGARA REB @WORKERSRWANDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *