Handball: Ikipe y’Igihugu ya U-18 na U-20 irimbanyije Imyitozo mbere yo kwerekeza mu Irushanwa ry’Akarere ka 5

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje Imyaka 18 na 20, irimbanyije Imyitozo mbere yo kwerekeza mu Irushanwa rya IHF Challenge Trophy i Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.

Aya makipe yombi ari gukorera Imyitozo ku Kibuga cya Kimisigara.

Iri Rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu (Zone 5), rizakinwa hagati ya tariki 12 na 17 Gicurasi 2024.

Mbere yo kwerekeza muri Ethiopia mu mpera z’iki Cyumweru, aya makipe akora Imyitozo kakiri ku Munsi, mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi, no kwitegura gukina imikino yegeranye.

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje Imyaka 18 itozwa na Ngarambe Francois Xavier wungirijwe na Ndabikunze Alexis, mu gihe iy’abatarengeje Imyaka 20 itozwa na Mudaharishema Sylvestre ufatanya na Nzayisenga Aimable.

Akarere ka Gatanu (5) ka Handball kagizwe n’Ibihugu birimo; U Rwanda, U Burundi, Kenya, Ethiopia, Tanzania, Uganda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia na Sudani

Ubwo iri Rushanwa riheruka gukinwa Umwaka ushize, ryakiniwe i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Icyo gihe, u Rwanda rwaryegukanye mu bagabo n’abagore.

Amafoto

May be an image of 7 people, people playing basketball, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 2 people, people playing football and people playing American football

May be an image of 11 people, people playing American football and people playing football

May be an image of 11 people, people playing football and people playing American football

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing basketball, people playing football, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing football, people playing American football, people playing basketball and text

May be an image of 2 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 8 people, people playing basketball and people playing football

May be an image of 7 people, people playing football, people playing basketball, people playing American football and text

May be an image of 3 people, people playing American football and people playing football

May be an image of 2 people, people playing football and people playing American football

May be an image of 2 people, people playing American football and text

May be an image of 4 people, people playing American football, people playing football and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *