Rwanda: BPR yasabye abasaga ibihumbi 400 kuyigana bagakurikirana imigabane yabo

Ababitsaga muyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2007, basabwe kujya kuzuza imyirondoro kugira ngo bahabwe Imigabane yabo (amafaranga).

Iyi Bank yabaye imwe muzigize KCB Bank Group y’Abanya-Kenya, irabarura abahoze bayibitsa mo barenga ibihumbi 400 bagomba kuzahabwa amafaranga y’imigabane yabo, ndetse ngo yagiye yunguka.

BPR Bank ivuga ko uwayifunguraga mo  konti akayibitsa mo amafaranga, hagati mu myaka ihera tariki ya 04 Kamena 1975, kugera tariki ya 31 Nyakanga 2007 yabaga ari umwe mu abanyamigabane b’iyo Banki( ba nyiri iyo Bank).

Umuntu wese n’ubwo yaba yarabikuje amafaranga yose yari afite kuri konti, ndetse n’ubwo y’aba yarafunze iyo konti ye aratumuwe mu ishami rya BPR rimwegereye yitwaje indangamuntu ye cyangwa agatabo, cyangwa sheke cyangwa agapapuro yaba yarahawe amaze kubitsa cyangwa kubikuza muri iyo myaka yavuzwe haruguru.

Kubadashoboye kugera ku Ishami cyangwa agashami ka BPR mu gihugu, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kuzuza amakuru basabwa basuye urubuga, Bprshareholdersregistration.rw

Umuntu udafite izo mpapuro zigaragaza ko yari afite konti muri Bank y’abaturage y’u Rwanda (BPR) agana Ishami ryayo yabitsagamo aba azwi (bafite amazina ye) bakamwandika bundi bushya.

Mu gihe nyiri konto n’imigabane muri iyi Bank ya BPR yitabye Imana, hashobora kuza uwo yasize, akaza yitwaje icyemezo cy’uko uwo aje kuzungura atakiriho, agatabo hamwe n’irangamuntu bya Nyakwigendera.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa 21 Nyakanga 2023, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya yavuze ko iki gikorwa nikirangira ku itariki ya 16 Nzeri uyu mwaka aribwo bazamenya uko bagenza abanyamigabane bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.

Rubagumya yagize ati:”Banki ikora neza iyo bene yo bayikoresheje, bene imigabane, nimugaruke mufungure konti zanyu, Abanyarwanda baze bafate imigabane yabo noneho banatubwire uko bifuza ko Banki yabo yabafasha”.

Umuyobozi wa BPR Bank, Patience Mutesi, avuga ko amashami 154 ya BPR Bank ari hirya no hino mu gihugu, imashini za ATM, Abajenti n’ikoranabuhanga bikomeje gufasha abakiriya.

Yongera ho ko mu minsi iri imbere hazajya habaho guhabwa inguzanyo, umuntu akoresheje ikoranabuhanga hatabaye ho kujya kuri Banki.

Muri serivisi BPR Bank yifuza guha abanyamigabane bayo, hari ukuba umuntu yajya ahindura ingwate iyo migabane, agasaba inguzanyo muri Banki.

Gusa, hakomeje kwakirwa n’ibindi byifuzo by’abayigana, cyane cyane aba banyamigabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *