Ikirango gishya cyahawe Twitter cyarikoroje

Elon Musk agiye gushyira iherezo ku kirango cya Twitter, aho icyari inyoni iguruka igiye gusimbuzwa icyarango cya ‘X’.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati:“Kugaragaza ubusembwa muri twe byose bidutera umwihariko”

“Niba ikirango cyiza cya X gishyizweho iri joro, tuzatuma gikwira isi ejo”.

Musk asanzwe azwi nk’umuntu ufata ibyemezo gusa ntabishyire mubikorwa bitewe n’uko aba yananiwe kubikora cyangwa atari akomeje.

Yavuze ko yakabaye yarahinduye iki kirango cyera kuko izina ry’ubucuruzi ryo yarihinduye rikaba ryitwa X Colp.

Hari amakuru akomeje kuvuga ko Elon Musk yaba yifuza gukora Apurikasiyo iremereye ku rwego rwa WeChat y’Abashinwa.

WeChat ni urubuga rwagutse rwifashishwa mu kuganira mu buryo bw’ubutumwa ndetse rukaba urubuga nkoranyambaga rwabaye urubuga rukoreshwa cyane ndetse rugaha abarukoresha byinshi bitagaragara ku zindi mbuga.

Umwaka ushize, habarwaga abasaga Biliyoni 1.29 barukoresha mu Bushinwa gusa.

Gusa, hakomeje kwibazwa niba Musk yaba yibeshya kuri Politiki zo kwagura Twitter cyangwa ibyo agamije bizazana umusaruro urambye, ni nyuma y’uko bimenyekanye ko Twitter yahombye hafi cyimwe cya kabiri cy’iby’injizwaga bivuye mu kwamamaza.

Nyuma y’uko aguze Twitter cyimwe cya kabiri cy’abakozi bayo barirukanwe bituma igira umwenda ungana na miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika.

Muri uku kwezi, Musk yatangaje igabanuka rya Tweeter umuntu yemerewe kureba, benshi mubayikoresha n’abamamaza barabyinubira cyane.

Ibi byafashije urubuga rushya rwitwa Threads rwa Meta ya Mark,  rwunguka abasaga miliyoni 100 mu minsi itanu ya mbere rukimurikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *