Ni iki wakora ngo wirinde gutakaza Konti yawe ya Google

Uko isi igenda itera imbere ni nako ikoranabuhanga ry’iyongera haba mu kohererezanya ubutumwa cyangwa ko habaho gutunga smart phone ngendanwa udafite konti kuri Google.

Niba warafunguje Konti kuri Google (compte Google/ Google account), ukaba amaze imyaka igera kuri ibiri, atayikoresha, iyo Konti ishobora gusibwa

Ikigo cy’Abanyamerika cya Google kiritegura gutangira gahunda yo gusiba za Konti zose zidakoreshwa (zimaze imyaka ibiri kuzamura zidakoreshwa), iyo gahunda yo kuzisiba ikaba iteganyijwe gutangira mu Kwezi k’Ukuboza 2023.

Google yatangaje ko izasiba konti zose z’abantu ku giti cyabo zidakoreshwa mu rwego gukumira ko habaho ibyago by’uko zakoreshwa n’abakorera ibyaha kuri Interineti (cybercriminels).

Ku ntangiriro y’iyo gahunda yo gusiba konti zidakoreshwa, hazabanza gusibwa izafunguwe ntizongere gukoreshwa, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2023 zizaba zimaze imyaka nibura ibiri zidakoreshejwe na rimwe.

Google ivuga ko uko gusiba Konti zidakoreshwa bigamije gukumira ko hari ibyaha by’ubujura bushukana byakorwa n’abakorera ibyaha kuri interineti bashobora gukoresha izo konti mu nyungu zabo.

Ruth Kricheli, Umuyobozi ushinzwe gucunga ibikorwa muri Google, yagize ati “Konti zibagiranye, cyangwa se zidafite uzicunga, ziba zishingiye gusa ku magambo y’ibanga ya kera, cyangwa se yongeye agakoreshwa, ku buryo aba ashobora no kuba yaratakaje akamaro kayo … ku buryo umutekano wa Konti utakigenzurwa neza na nyirayo . Mu gihe rero konti itakigenzurwa na nyirayo, iba ishobora gukoreshwa mu bintu ibyo ari byo byose, yaba kwiba imyirondoro, gutangaza ibintu bidakwiye…”.

Ku bantu bari barafunguje konti kuri Google ariko bakaba bari bamaze hafi imyaka ibiri batazikoresha, ubu ngo ni igihe cyo kongera bakazijyaho bakazikoresha, kugira ngo birinde kuzatakaza ubutumwa bwabo ( mails), inyandiko, amafoto n’andi makuru y’ingenzi kuri bo baba barabitse kuri izo Konti.

Kujya kuri Konti ya Google umuntu yafunguje, akareba videwo kuri YouTube, cyangwa se kohereza ubutumwa, birahagije kuri Konti ntizasibwe. Ikindi ngo nta kugira impungenge, kuko Google mbere yo gusiba konti runaka, izajya ibanza kohereza ubutumwa buteguza mu mezi makeya abanziriza ko isibwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *