Centrafrique: Minisitiri w’Intebe yashimiye Polisi y’u Rwanda nyuma y’Umwaka mu Butumwa bw’Amahoro

Félix Moluoa, Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yashimiye byimazeyo Abapolisi bo mu itsinda rya RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bwabaranze mu mwaka bamaze bamucungira umutekano.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’abo mu muryango w’Abibumbye muri centrafrique kuwa kabiri tariki ya 16 Gicuransi.

Uyu muhango ukaba warabereye ku biro bya Minisitiri w’intebe mu murwa mukuru Bangui, aho yashyikirije Abapolisi b’Urwanda ibyemezo by’ishimwe ( sertificate).

Muri uyu muhango, Minisitiri Moloua yashimiye Guverinoma y’u Rwanda byimazeyo ku bushake ifite bwo kuyishyigikira mu kuyicungira umutekano no kwiyubaka nyuma y’ibihe byari bigoye by’amakimbirane yaranze iki gihugu.

Yaboneyeho no gushimira Abapolisi bagize istindwa rya RWAPSU -7, ku bwitange n’umurava bagaragaje mu kumucungira umutekano we ndetse n’igihugu cye.

Yagize ati:”Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize, mu mperekeza mu ngendo zanjye zose ndabibashimiye kandi mbifurije kuzagera mu gihugu cyanyu amahoro no kuzagera mu miryango yanyu amahoro”.

Umuyobozi w’istinda RWAPSU -7 Chef Superintendent of Police ( CSP) Vincent B. Habintwari, yashimiye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique ku ishimwe yageneye Abapolisi b’u Rwanda, anashimira inzego z’umutekano za centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Yagize ati:”Tuzirikana kandi tugashimira cyane ubufatanye n’imikoranire myiza twagiranye n’Ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko byatumye tugera ku inshingano zacu”.

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye, ku bwitange, ikinyabupfura, imikoranire myiza, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’Abapolisi abereye umuyobozi kuva ryakogerezwa mu butumwa bw’amahoro muri Gicuransi 20/2022.

Itsinda rya RWAPSU rifite inshingano zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique n’abayobozi b’umuryango w’Abibumbye.

Abo bayobozi barimo;Minisitiri w’intebe, Perezida w’inteko nshingamategeko, Minisitiri w’ubutabera, intumwa y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye ( SRSG) n’umuyobozi wa Polisi ushinzwe Umutungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *