Ndera: Abarwayi 74 bavuwe n’Ibitaro bya CARAES ntibazwi aho bakomoka

Ibitaro bya CARAES Ndera biravuga ko bimaze igihe kirekire biremerewe n’ikibazo cy’abantu bavuwe bakoroherwa basezererwa muri ibi bitaro ntihamenyekane inkomoko yabo,bikongera umubare w’abo ibi bitaro bicumbikira usanzwe urengeje ubushobozi bwabyo.

Ubwo twageraga muri ibi bitaro,twasanze bamwe muri aba bageze mu bitaro bya Caraes Ndera  baje kwivuza  uburwayi bwo mu mutwe bari mu mirimo itandukanye harimo kwita ku matungo n’ibindi,na ho abanyantege nke biganjemo abageze mu zabukuru barimo baruhuka kuko amasaha yari atangiye kwicuma.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bitaro buvuga ko aba baturage bageze muri ibi bitaro hagati ya 1995 na 2022 akenshi bazanywe n’inzego z’umutekano,baravurwa baroroherwa ariko bigeze  igihe cyo gusezererwa  mu bitaro ntibabona imiryango ibakira.

Abafite iki kibazo ku ishami rya Huye n’irya Kigali bagera kui 74 barimo abagabo 47 n’abagore 27.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Marie Assoumpta avuga ko bagiye gufatanya n’ibi bitaro gushaka imiryango y’aba baturage,abatazabona imiryango yabo Leta izabashakira ahandi hantu ho kuba mu gihe cya vuba  kandi ikomeze kubitaho nk’uko byari bisanzwe

Ku kibazo cy’abanyamahanga bari muri aba baturage, uyu muyobozi yavuze ko bazakorana n’inzego zibishinzwe na bo bakajyanwa mu bihugu byabo gufashirizwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *