Nairobi: Dr Ngirente yitabiriye Inama ya Banki y’Isi yiga ku iterambere ry’Afurika

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente ari i Nairobi muri Kenya, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu nama ya Banki y’Isi yiga ku iterambere rya Afurika.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente, yahamagariye Banki y’ Isi gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Karere, irimo Imihanda ya gari ya moshi.

Iyi nama y’ihuriro ry’ iterambere mpuzamahanga (IDA) yitabiriwe n’Abayobozi b’ibihugu bya Afurika ndetse n’ abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uyu mugabane kimwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ni inama ibaye mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’imbogamizi zitandukanye zitambamira gahunda z’iterambere.

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bamaze kuvuga muri iyi nama, basanga ubufatanyabikorwa Afurika ikeneye ari ubwubaka iterambere rirambye, risubiza ibibazo byugarije abatuye uyu mugabane.

Kuri Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, inkunga n’inguzanyo zikenewe ni izigabanya ikiguzi cyo gutunganya ibicuruzwa n’ibikorwa remezo nk’ imihanda ya gari ya moshi, ingufu, kubaka ubushobozi bwo kuhira imyaka n’ ibindi.

Perezida w’ibirwa bya Comores , Azali Assoumani we avuga ko hakigaragara ubusumbane bukabije ku Mugabane wa Afurika, kandi ngo ishoramari rikenewe ni irifasha kuzamura imibereho y’ abaturage, harimo no guhangana n’imihindagurikire y’ ikirere.

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana agaragaza ko ikibazo gikomereye Afurika ari uburyo imikorere y’ ubukungu bw’Isi idaha amahirwe ahagije uyu mugabane ngo ubashe gutera imbere. Yongeyeho ko Afurika ikeneye ubuyobozi bwiza, bufite icyerekezo n’ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by’ abatuye uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *