Basketball: APR BBC yiganjemo amasura mashya yerekeje i Dakar guhatanira Itike ya BAL

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’Umukino wa Basketball (APR BBC),  yerekeje i Dakar muri Sénégal aho igiye kwitabira imikino y’amajonjora ya Basketball Africa League (BAL), yo mu itsinda ryiswe “Sahara Conference” izatangira tariki 4 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2024.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ni bwo ikipe y’Ingabo yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza i Dakar gukina BAL ku nshuro ya mbere.

Uyu mwaka muri iri tsinda, APR BBC iri kumwe na Rivers Hoopers (Nigeria) iryitabiriye ku nshuro ya mbere, AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisie) ifite igikombe cyo muri 2022.

Biteganyijwe ko APR BBC izakina na US Monastir yo muri Tunisia mu mukino wa mbere, ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024.

Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura.

Nyuma yo guhura na US Monastir, APR BBC izakurikizaho Rivers Hoopers ndetse no ku ya 7 Gicurasi izakine na AS Douanes.

Imikino yo kwishyura n’ubundi izakurikirana nk’ibanza, aho uwa nyuma uteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2024.

Kuri iyi nshuro amatsinda yagizwe atatu ari yo Kalahari, Nile na Sahara ndetse n’imikino ya nyuma izabera i Kigali.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, umutoza wa APR BBC Mazen Trakh yavuze ko ikipe ye yiteguye guhangana bitewe n’imyiteguro myiza bagize.

Yagize ati:

Ndatekereza ko twiteguye, twakinnye imikino myinshi ya gicuti n’amakipe akomeye kandı ni byiza kuri twe mbere yo kwitabira irushanwa.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya nyuma, mu gihe andi abiri azava mu mikino ya kamarampaka yose izabera i Kigali kuva tariki 24 Gicurasi kugeza 1 Kamena 2024 ubwo hazaba hamenyekana ikipe izasimbura Al Ahly yegukanye igikombe giheruka cyangwa se ikacyisubiza.

Abakinnyi 12 APR BBC izakoresha muri BAL ni Adonis Filer, Dario Hunt, Ntore Habimana, William Royens, Noel Abadiah, Abdullah Ahmed na Chris Ruta, Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Dan Kimasa, Christophe Ruta, Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota.

APR BBC igiye kwitabira irushanwa rya BAL ku nshuro ya mbere

 

Umutoza n’abakinnyi bajyanye intego y’intsinzi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *