Menya n’ibi: Ni iki gitera Amazi yo mu Nyanja yegereye aharohamiye Ubwato bwa Titanic guteza akaga

Ukubura k’Ubwato Titan bugenda hasi mu Nyanja bwari bugiye gusura no gukora Ubushakashatsi ku Bisigara by’Ubwato bwa Titanic nabwo bwarohamye muri iyi Nyanja ya Atlantic byateye benshi kwibaza ku byago biba mu bushakashatsi nk’ubu bwo kujya mu Nyanja hasi kure.

Igihe kimwe mu mpera za 1911, ikimanyu rutura cy’urubura cyavuye ku rubura runini cyane mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Greenland.

Mu mezi yakurikiye ho Icyo kimanyu cyagiye cyerekeza  mu majyepfo kigenda gishonga buhoro buhoro uko amazi yagendaga agitwara mu byerekezo bitandukanye by’amazi y’inyanja n’umuyaga.

Ni uko mu ijoro rikonje rutarimo n’ukwezi tariki ya 14/04/1912 urubura ( iceberg) rw’uburebure bwa 125m nirwo rwari rusigaye kurureshya na 500m, rwamanyutse muri Greenland ahanini igizwe n’urubura rugongana n’ubwato bw’abagenzi bwa RMS Titanic bwari buvuye I Southampton mu Bwongereza bujyiye I New York muri Amerika.

Mu masaha make ategeze kuri atatu ubu bwato bwahise burohama abantu bagera ku 1500 bari baburimo barahatikirira. Ibisigazwa by’ubu Bwato byibereye muri iyi nyanja ya Pacific mu ntera ya 3.8km mu gace Kari muri 640 Km mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umwaro wa newfoundland wa Canada.

Icebergs n’ubu ziracyateza akaga amato mu nyanja, muri 2019 izigera ku 1515 zamanyutse mu gice cy’urubura cy’inyanja y’amajyaruguru ziramanuka zigera mu nzira z’Amato hagati ya Werurwe (3) na kanama (8).

Gusa, aho Titanic ishyinguye cyangwa yaguye, hafite akaga gakomeye kugeza ubu, bivuze ko gusura ibisigazwa bizwi cyane kurusha ibindi by’ubwato bisanzwe biteje akaga.

Nyuma yo kubura k’Ubwato bwarimo abantu batanu b’abakerarugendo kandi bishyuye akayabo kugira ngo bemererwe kujya gusura ibisigazwa bya Titanic, twifashishije Ikinyamakuru cy’abongereza BBC tugiye kurebera hamwe aka gace uko kameze.

Hasi kure mu nyanja harijimye, imirasire y’izuba imirwa vuba vuba n’inyanja ntibashe kurenga na 1000m uvuye hejuru ku buso bw’amazi y’inyanja.

Ukirenga icyo gice ugana hasi mu nyanja cyiba cyijimye bikabije, kubera iyo mpamvu Titanic iri mu gace kazwi nka ‘Midnight zone’ agace ka sasita z’ijoro ugenekereje mu kinyarwanda.

Ingendo zabanje zijya kuri ibyo bisigazwa by’ubwato bwa Titanic, zivuga ko zimara amasaha arenga atatu mu mwijima ukabije mbere yo gitungurwa ukabona indiba y’inyanja imuritswe n’amatara y’ubwato buba buje gusura.

Mu kubona muri metero nkeya kubera urumuri rw’ubu bwato kujyenda ukajyera mu bujyakuzimu ni umurimo ugoye,biba byoroshye cyane gutakarira aho ku Ndiba y’inyanja.

Amashusho agaraga neza y’ibisigazwa bya Titanic yashyizwe hanze nyuma y’ubushakashatsi bwo gukora scan bwamaze imyaka myinshi, agerageza gutanga ibimenyetso by’inzira ibigeraho. Ubuhanga bwo gukoresha amajwi buzwi nka ‘sonar’ nabwo bufasha abari mu bwato kumva ibintu biri hasi  byatuma bamenya aho berekeza hejuru y’urumuri ruto rutangwa n’amatara y’ubwato.

Abapilote b’ubwato bujya hasi nabo bagendera kuri tekiniki izwi nka ‘inertial navigation ‘ ikoresha ubuhanga bwo kumenya aho bari n’aho berekeje bashingiye aho bavuye.

Ikigo OceanGate nyiri ubu bwato Titan gifite ubuhanga bwa inertial navigation gifatanya n’ubwa sonar kumenya ubujyakuzimu, n’umuvuduko bagomba kugendera ho ugereranije n’aho indiba y’inyanja iri.

Nubwo hari ibi byose abagenzi bajyiye mbere gusura Titanic bajyanye n’amato ya OceanGate bajyiye bavuga ko byabagoye kubona inzira mbere y’uko bajyera ku Ndiba y’inyanja.

Mike Reiss wasuye ibisigazwa bya Titanic umwaka ushize mu Bwato bwa OceanGate aganira n’iki Kinyamakuru, yasobanuye uko biba byifashe iyo muri mu Mazi.

Ati:”Iyo uri mu Mazi mugeze hasi mu by’ukuri ntimubasha kumenya ngo muri he, twabanje ku gendagenda buhumyi tuzi gusa ko Titanic iri aho hafi, ariko ni mu mwijima ukabije ku buryo icyo kintu kinini cyane kiri aho hasi mu Nyanja cyari muri Metero 400, z’aho turi byadufashe iminota 90 tugishakisha”.

Uko ikintu kimanuka hasi mu Mazi, niko imbaraga (Pressure) z’Amazi agikikije ziyongera.

 

Ibisigara by’Ubwato bwa Titanic bwarohamye mu 1917

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *