Kwibuka29: Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Musha bakajugunywa mu Birombe bibutswe

Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ‘PIRAN Rwanda Ltd’ ikorera mu Karere ka Rwamagana yibutse Abatutsi biciwe muri Kilizya Gatolika ya Musha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa muri ibi Birombe.

Agaruka mu ijugunywa ryabo mu Byobo, Padiri wa Paruwasi ya Musha, Gakirage Jean Bosco yavuze ko impamvu imibiri y’abiciwe muri Kiliziya yakuwemo igitaraganya ikajyanwa kujugunywa mu Birombe ari uko hari Indege yari ije gufata Amafoto muri aka gace, abakoraga Jenoside bakabikora mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Nyuma ya Jenoside, imibiri yari yarajugunywe mu Birombe yaje kugarurwa muri Kiliziya ishyingurwa mu cyubahiro mu Mbuga ya Kiliziya, aha hakaba ari naho kuri ubu hagizwe Urwibutso rw’Umurenge wa Musha.

Umuryango Ibuka uvuga ko Interahamwe ziciye muri iyi Kiliziya Abatutsi basaga ibihumbi 10 bari bayihungiyemo baturutse hirya no hino mu Makomini atandukanye, nyuma yo kubica bakabata mu Birombe by’Amabuye y’Agaciro.

Ibirombe by’i Musha, Mwurire na Munyiginya muri Rwamagana, byatangiye gucukurwa ahagana muri 1930-1994 bikaba byaracungwaga n’Ibigo by’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro nka Regi des Mines (REDEMI) na ( SOMIRWA) ubu bikaba biri mu Maboko ya PIRAN Rwanda Ltd, kimwe mu bigize Ikigo kinini mu bucukuzi mu Rwanda cyitwa ‘ Trinity Metals Group ‘.

Umuyobozi mukuru wa PIRAN, Neza Jean Damascéne avuga ko Abatutsi biciwe i Musha, Mwurire na Munyiginya bahoze ari abakozi bacukuraga Amabuye muri ibyo Birombe, bubakiwe Urwibutso muri iki Kigo, bakazajya bibukwa buri Mwaka.

Ati:“Imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Musha benshi bari abajugunywe mu Birombe aho dukorera. Hari Icyobo kinini cyitwa Shaft bakibajugunyemo kiruzura, kuko hajugunywemo abasaga ibihumbi bitanu (5,000)”.

Yakomeje agira ati:”Nyuma yo gukurwamo, iki Kirombe cyahise gifungwa, hahinduka ahantu ho kwibukira gusa, Ubucukuzi bwimurirwa ahandi”.

Mu ijambo rye, Bwana Neza yongeye gusaba abantu bose baba bafite amakuru ku Bwicanyi bwakorewe ahari Ikirombe cya PIRAN kubafasha kumenya amazina y’abandi bahoze ari Abacukuzi muri iki Kirombe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bazajye bibukanwa n’abandi.

Muri uyu Muhango kandi, umuyobozi mukuru wa Trinity Metals Group yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge ya Mwurire, Musha na Munyiginya ku mbabazi bahaye ababahemukiye nk’Inzira iganisha ku Butabera bwunga.

Muri iki Gikorwa cyo Kwibuka, Cecile Mukaruzamba yashimiye Ikigo PIRAN kuba cyarabafashije kuvana Imibiri yari yarajugunywe mu Birombe byari byaratangiye gusibama, mu gihe yari isigaye iyungururirwaho Amabuye y’Agaciro.

Amafoto

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana muri iki Gikorwa cyo Kwibuka

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi ubanza i buryo, yavuze ko iki Gikorwa cyo Kwibuka kizajya kiba buri Mwaka

 

Nyuma y’iki Gikorwa, bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge ya Mwulire, Musha na Munyiginya bahawe n’Inka mu rwego rwo kubasindagiza mu rugendo rwo Kwiyubaka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *