Koga: Kwetu Kivu Swimming na Mako Sharks zegukanye umunsi wa 2 w’Irushanwa ‘Mako Sharks Swimming League’

Ikipe ya Kwetu Kivu Swimming n’iya Mako Sharks zegukanye umunsi wa kabiri wa shampiyona yateguwe n’ikipe ya Mako Sharks ikorera mu Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnyi bari bagize ikipe ya Kwetu Kivu Swimming begukanye iri rushanwa mu kiciro cy’ikipe y’abakobwa bakina Relay, mu gihe abari bahagarariye Mako Sharks baryegukanye mu kiciro cy’ikipe y’abagabo.

Iri rushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abakinnyi 107 bari bahagarariye amakipe arimo; Mako Sharks SC, Kwetu Kivu SC, Rwesero SC na Kivu Beach SC.

Bimwe mu byiciro byari bihanzwe amaso, harimo Metero 100, 200 na 400.

Kuri iyi nshuro abakinnyi barushanyijwe mu byiciro birimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly, 200 IM na Relay.

Bari bashyizwe mu matsinda (Hit), hashingiwe ku kiciro barimo n’imyaka yabo.

Abakinnyi basanzwe bakomeye imbere mu gihugu barimo nka Maniraguha Eloi wa Mako Sharks na Irankunda Isihaka Bebeto ukinira ikipe ya Rubavu Beach Boys bari babukereye.

Agaruka ku munsi wa kabiri, Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks akaba n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), Bazatsinda James, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Turishimira umusaruro wavuye mu munsi wa kabiri w’iri rushanwa. Kuba umubare w’abakinnyi wiyongereye 107 kuri 94 bitabiriye umunsi wa mbere, kuri twe byerekana ko iri rushanwa rivuze byinshi”.

“Uyu munsi hakinwe umunsi ubanziriza uwa nyuma, ibi bikaba byatweretse ishusho nyirizina izaranga umunsi wa nyuma utegerejwe mu Kwezi k’Ukwakira (10) uyu mwaka, tariki ya 22 na 23.

“Abakinnyi bagiye gukomeza gukoresha imbaraga zidasanzwe bitegura umunsi wa nyuma, dore ko uzaba udasanzwe kuko uzanitabirwa n’amakipe yo hanze y’Igihugu, bityo abakinnyi bacu turabasaba gukomeza kwitegura mu rwego rwo kuzahesha ishema umukino wo Koga ku ruhando mpuzamahanga”.

Kugeza ubu, umunsi wa nyuma w’Irushanwa Mako Sharks Swimming League, biteganyijwe ko uzitabirwa n’amakipe 4 mpuzamahanga arimo ayo mu bihugu birimo Kenya na Uganda, gusa kwiyandikisha biracyakomeje, ku buryo igihe icyo aricyo cyose umubare wakwiyongera.

Umunsi wa mbere w’iri Rushanwa wakinwe tariki 18 Werurwe (3) uyu Mwaka w’i 2023, wegukanwa n’ikipe ya Mako Sharks.

Biteganyijwe ko ubwo iyi mikino izaba isozwa, hazabarwa amanota buri kipe yegukanye muri buri rushanwa (Umunsi), ifite menshi akaba ariyo yegukana igikombe.

Tariki 18 Werurwe 2023, ubwo hakinwaga umunsi wa mbere, Bwana Bazatsinda yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukomeza kubona amarushanwa menshi, by’umwihariko no kunganira Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda gukomeza gukarishya abakinnyi.

Amafoto

Umusaruro waranze Umunsi wa mbere w’Irushanwa rya ‘Mako Sharks Swimming’

 

Mako Sharks Swimming Club

 

Kwetu Kivu Swimming Club

 

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *