Ibyo twamenya kuri Maj Gen Muganga na Brig Gen Mutiganda birukanywe muri RDF

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yirukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda, hamwe n’abandi basirikare 14 bo ku rwego rwo hejuru.

Itangazo rya RDF ryo kuri uyu wa gatatu rinavuga ko Kagame yatanze uruhushya rwo kwirukana abasirikare 116 b’andi mapeti atandukanye, anemeza ikurwaho ry’amasezerano y’akazi ka gisirikare ku bandi 112 na bo b’amapeti atandukanye.

Muri aba basirikare 244 bose hamwe, nta mazina yabo yatangajwe uretse kuri abo babiri bo ku rwego rwa Jenerali.

RDF ivuga ko uko kwirukanwa no gukurwaho kwa kontaro z’akazi “bihise bikurikizwa aka kanya”.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame akoze impinduka zikomeye mu gisirikare no mu Butasi bw’u Rwanda.

Maj Gen Mugaga yahoze ari umugaba mukuru w’inkeragutabara (abahoze mu gisirikare bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa) kuva mu 2018 kugeza mu 2019. Yirukanwe yari umukuru w’ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

Mu yindi mirimo yakoze harimo nko kuba umukuru w’ishuri rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Amakuru yo ku rubuga rwa minisiteri y’ingabo avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu gucunga imishinga yakuye kuri Maastricht University mu Buholandi ndetse ko yarangije mu ishuri ry’intambara ry’Amerika (United States of America War College).

Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda we yahoze ari umukuru w’ubutasi bwo hanze y’u Rwanda mu rwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano (NISS) kugeza ubwo yirukanwaga mu 2018, akoherezwa mu Biro bikuru by’Ingabo.

Mu mpinduka zo ku wa mbere, Kagame yagize Juvénal Marizamunda Minisitiri w’ingabo, Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga amugira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, naho Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi aba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare.

Izo ni impinduka zitabaho kenshi mu ngabo z’u Rwanda aho minisitiri w’ingabo asimbuzwa ataramara imyaka itanu, n’umugaba w’ingabo agasimburwa ataruzuza imyaka ine mu mirimo, kandi bakavanwaho icyarimwe.

Kimwe no muri izo mpinduka zo ku wa mbere, nta mpamvu yatanzwe ku iyirukanwa ry’abo basirikare.

Gusa ibi bibaye mu gihe umubano ari mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, buri gihugu gishinja ikindi gukorana n’umutwe w’inyeshyamba ukirwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *