Musanze: Yapfiriye muri Ascenseur y’Isoko rya GOIKO

Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu haravugwa inkuru y’Umugabo wapfiriye muri Ascenseur y’Isoko rizwi nka GOIKO.

Rukundo Ndahiriwe Laurent, yaguye mu mpanuka yaturutse ku cyuma gikoresha ikoranabuhanga mu kuzamura no kumanura abantu mu igorofa, kizwi nka Asanseri (Ascenseur) ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu isoko rinini rya Musanze rizwi nka GOICO ahagana mu ma saa saba z’amanywa, yo ku wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, ubwo uwo mugabo yarimo akora isuku muri icyo cyuma.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga agira ati:“Ni byo koko, yari umukozi usanzwe ukora isuku mu isoko rya GOICO wahitanywe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mu gutwara abantu kizwi nka Lift cyangwa ascenseur. Icyo cyuma cyari kimaze iminsi kidakora ariko abakozi babishinzwe bakaba bari bamaze kugitunganya ngo cyongere gikoreshwe. Ubwo iyo mpanuka yabaga rero, Rukundo akaba yarimo abafasha gukoramo isuku”.

Ati:”Iyi mpanuka yaturutse ku mikoreshereze mibi, ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ry’icyo cyuma, ari nabyo byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa nacyo”.

Ababonye ibi biba bavuga ko ubwo yahanaguraga ibirahuri by’iyo ascenseur, yahanutse yitura hasi ku buryo abamugezeho basanze yamaze gushiramo umwuka.

Ibi byatumye abantu babiri batabwa muri yombi nk’uko SP Ndayisenga yakomeje abivuga ati:“Kugeza ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye abakozi babiri, bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’iyo ascenseur, aba bakaba bakekwaho kugira uburangare bwatumye iyo mpanuka iba igahitana ubuzima bw’umuntu. Iperereza rirakomeje”.

Mu butumwa yagenewe abarimo n’abashinzwe imicungire y’ibi byuma, SP Ndayisenga yagize ati:”Abakozi bashinzwe ibyuma nk’ibi bikoresha umuriro w’amashanyarazi, bakwiye kujya bitonda kandi bakagenzura kenshi imikorere yabyo. Ibyo ni ingenzi mu gukumira impanuka bishobora guteza, dore ko ibyago byo kuba umuntu yahasiga ubuzima mu gihe bikoreshejwe nabi biba ari byinshi”.

Rukundo yari afite imyaka 36, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *