Hashyizwe hanze Amafoto y’Umunyarwanda yambaye Umwenda wa Adamu

Umunyarwanda umaze kwamamara binyuze muri Cinema mpuzamahanga, Mizero Ncuti Gatwa, Ikinyamakuru cya ‘Vogue British’ cyasohoye inkuru iherekejwe n’amafoto bimugaragaza yambaye ubusa buri buri benshi bagwa mu kantu.

Aya mafoto yafashwe na Tim Walker yasohotse mu nkuru y’ikiganiro Ncuti yagiranye n’iki kinyamakuru, agaruka ku buryo yagiye abona amahirwe yo gukina muri filimi zitandukanye.

Ncuti Gatwa yatangiye gukina filimi mu 2014 mu yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.

Muri iki giniro yagiranye na Vogue yavuze ko yagiye abona amahirwe yo gukina muri izi filimi mu buryo atatekerezaga, kuko hari ubwo yashoboraga kubangamirwa no kuba ari umwirabura.

Amafoto yagiye hanze uyu musore nta mwenda n’umwe yambaye, yavuze ko yashize ubwoba bwo kuba abantu bamukwena cyangwa ntibishimire ibyo akora igihe yakinaga muri ‘Sex Education’ yakinnyemo yitwa Eric ari umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina, yavuzweho byinshi.

Ncuti Gatwa yavuze ko yemeye gufatwa amafoto yambaye ubusa buri buri kugira ngo abashe kwigobotora intege nke zose, arenge ibintu byose.

Impamvu ikomeye y’aya mafoto kwari ugufasha abantu gutinyuka kuba abo baribo no kwiyakira uko bari, aho kuba abo sosiyete ishaka.

Yavuze ko yari agamije gushishikariza buri wese kunyurwa n’uruhu rwe ndetse no kubasha guhagarara kubyo bemera nta gushidikanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *