Nijeriya: Impanuka y’Ubwato yahitanye 103 bari bavuye mu Bukwe, 100 bararusimbuka

Mu gihe Impanuka zo mu Mazi zirimo iziterwa n’imyuzure n’Amato atujuje ubuziranenge bikomeje guhitana abatari bacye, ubuyobozi bwa Nijeriya bwatangaje ko abantu 103 baguye mu mpanuka y’Ubwato bwarohamye burimo abavuye mu Bukwe, mu gihe abasaga 100 barusimbutse.

Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Kwara ahabereye iyo mpanuka, Okasanmi Ajayi,  yagize ati “Kugeza ubu twabaze abantu 103 bapfuye. Mu gihe  abasaga 100  bashoboye gutabarwa. Ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje, birumvikana ko imibare ishobora kwiyongera”.

Umuvugizi wa Guverineri wa Leta ya Kwara, Rafiu Ajakaye, yavuze ko abaguye muri iyo mpanuka y’ubwato bari bavuye mu bukwe, bari batashye mu Karere ka Patigi, muri Leta ya Kwara, baturutse muri Leta ya Niger.

Impanuka z’ubwato mu nzuzi n’imigezi muri Nigeria ngo zikunze kubaho kenshi, bitewe ahanini no kwikorera uburemere burenze urugero, kuba ubwato budakunze kugenzurwa niba bumeze neza, ndetse no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, abana 15 bapfuye barohamye, abandi 25 baburirwa irengero, nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri Leta ya Sokoto, bitewe n’uburemere bukabije.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, ubundi bwato bwararohamye aho muri Nigeria, buhitana abantu 29 biganjemo abana.

Mu gihe cy’imyuzure myinshi yatewe n’imvura yaguye muri icyo gihugu mu Kuboza 2022, nibura abantu 76 bapfuye barohamye mu mugezi muri Leta ya Anambra (mu Mujyepfo y’Uburasirazuba).

Ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’Imigezi bugerageza kubuza Amato gukora ingendo z’Ijoro mu rwego rwo kugabanya Impanuka, ndetse no kwirinda gupakira Ubwato cyane kuko bihanwa n’amategeko, ariko ayo mabwiriza ngo yubahirizwa na bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *