Handball: Ikipe yIgihugu y’u Rwanda yerekeje i Bujumbula gucakirana n’iy’u Burundi

Kuri uyu wa Gatandatu triki ya 08 Nyakanga 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 19, irahaguruka i Kigali yerekeza i Bujumbula mu Burundi gukina umukino wo kwishyura.

Uyu mukino uje ukurikira indi ibiri yakiniwe i Kigali muri Gicurasi, ubwo Intamba ku Rugamba zazaga mu Rwanda gusura bagenzi babo. Imikino ibiri yakiniwe mu Rwanda, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarayegukanye.

Iyi mikino, amakipe yombi ari kuyikoresha mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyumya y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera muri Croatia mu Kwezi gutaha (Kanama).

Nyuma yo kugera i Bujumbula, biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Nyakanga 2023, amakipe yombi azesurana.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bagirishya Anaclet, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Nyuma y’Icyumweru dutyaza abakinnyi, umusaruro batweretse turahamya ntagushidikanya ko i Bujumbula tuzahakura intsinzi”.

“Twagerageje gukora ku kijyanye no kubafasha guhuza umukino, kuko bamwe bari bamaze iminsi mu makipe yabo, mu gihe abandi bari mu bigo by’Amashuri basanzwe bigamo”.

“Twibanze ku myitozo ijyanye no kutaka izamu rya mukeba bidasiganye no kugarira iryacu, kandi byagenze neza”.

“Ikipe tuzahura nayo ntago ari ikipe yoroshye. Ni ikipe yabonye itike nk’iyo dufite, bityo turizera ko izaba ari igipimo kiza kuri twe”.

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahuramo n’u Burundi, biteganyijwe ko nigaruka mu gihugu, izakomeza gukora imyitozo mu gihe cy’Icyumweru, mbere y’uko yerekeza mu gihugu cya Esipanye (Spain) mu myiteguro ya nyuma guhera tariki ya 18 Nyakanga 2023.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bagirishya Anaclet

 

Handball: Bagirishya names squad for Burundi friendly - The New Times

Handball: Bagirishya names squad for Burundi friendly - The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *