Guhugurane: Ibyihariye ku ndwara yo gutinya gusomana izwi nka ‘Philemaphobia’

Buri uko umwaka utashye tariki ya 06 Kamena, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Gusomana.

N’ubwo bimeze bitya ariko, hari umubare w’abatawizihiza bitewe n’Uburwayi bwo gutinya kubikora (Gusoman)a.

Mbere y’uko uyu munsi wizihizwa, THEUPDATE yabateguriye inkuru yihariye irebana n’yi ndwara idakunze kuvugwaho rumwe.

Philemaphobia cyangwa se Philematophobia, indwara iterwa no gutinya gusomana igaragara cyane mu bakiri bato n’abadafite ubunararibonye mu Gusomana, baba batinya gukora ibyo bo babona nk’amakosa.

Urubuga rwa Very Well Mind rugaragaza ko ikira uko umuntu asomana kenshi, kandi ko yakibasira umuntu kumyaka yose yaba afite.

Nk’izindi ndwara zose, nayo ifite ibimenyetso bigaragara kuyirwaye, ndetse bimwe bihuye n’ibimenyetso by’izindi zo mu Bwoko bwa Phobia.

Ibimenyetso biranga Umurwayi wa Philemaphobia

  • Gutera cyane k’Umutima
  • Gukonja
  • Gutitira
  • Guhumeka insigane
  • Kubira ibyuya bidasanzwe.

Urwaye Philemaphobia kandi arangwa no kugira amarangamutima akabije ndetse n’ubwoba mu gihe asomana cyangwa abitekerejeho.

Kimwe mu byagaragaye ku barwayi ba Philemaphobia n’uko bakunze gutinya kujya mu Rukundo birinda ko bazasomana n’uwo bakundana, bityo bikabaviramo ku aho bonyine nta Mukunzi ndetse bikabatera Agahinda gakabije.

Bimwe mu bitera iyi ndwara harimo; Ubwoba bwo kurwara indwara zava mu Gusomana, Ubwoba bwo kujya mu Rukundo, Amahame n’imyizerere, kwanga Impumuro runaka, Gutinya gukoranaho, Ihahamuka ritavuwe neza n’ibindi…

Gusa, iravurwa igakira. Bimwe mu bikorwa byifashishwa mu buvuzi bwayo harimo; Kuganiriza uyirwaye, kumuha impamvu yatuma asomana ndetse n’ubuvuzi bw’imyitwarire.

Abahanga mu buvuzi bagira inama urwaye Philemaphobia kwihutira kugana abaganga b’imyitwarire, ndetse akabiganiriza umukunzi we yaba adahari akabiganiriza ababyeyi be cyangwa abandi bantu bamuba hafi.

Mu gihe usanze uwo mukundana arwaye Philemaphobia nta mpamvu yo kwihutira kubimuganiriza ho, ahubwo wamufasha gake gake kunyurwa n’igikorwa cyo gusomana byaba byiza ukagisha inama inzobere.

Merica Nelson, Umuhanga mu gufasha abashakanye mu byimibanire ukorera muri Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yakunze kugaruka kuri iyi ndwara agira ati:”

Aganira n’Ikinyamakuru News Week, yavuze ko nta tegeko rigena gusomana ariko ko hari ibifatwa nk’amahame mu gihe cyo gusomana.

Ati: “Icya mbere ni ukuvumbura no kumenyesha”

Merci yakomeje agira ati:“Gusomana bigomba guhora bigamije kwishimisha, gushyira hamwe bishingiye kubushakashatsi. Ni ngombwa gusangira uburyo wifuza ko wasomanamo, ndetse n’ibyo wifuza kugeraho bijyanye no kugusoma.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *