Burera: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,  Alfred Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa yabutangiye mu Karere ka Burera, aho yifatanyije n’abagatuye biganjemo urubyiruko mu kunamira Abatutsi 80 baruhukiye mu Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa ahanini hifashishijwe imbaraga z’urubyiruko rwari rwaracengejwemo amatwara y’urwango, rugatozwa ko Abatutsi bari abanzi b’u Rwanda. 

Minisitiri Gasana yibukije urubyiruko ko hirya y’ejo h’u Rwanda hari mu maboko yabo, abasaba kurwanira ishyaka igihugu no guhangana n’abapfobya jenoside bagakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yagaragaje uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva mu 1959, ndetse igakomeza kugeragezwa muri za 60 na 73 ihereye mu byari Ruhengeri, Gisenyi na Gikongoro aho Abatutsi bishwe, abarokotse bakabacira mu mashyamba yo mu Bugesera.

Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye bakomokaga mu byahoze ari Komini Cyeru, Nyamugari na Cyungo. (RBA)

Image
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,  Alfred Gasana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *