Bumbogo: Urukuta rwagwiriye “Umwana na Nyina” bahasiga Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 ahagana saa cumi n’ebyiri n’iminota 45, mu Karere  ka Gasabo mu Murenge wa Bumbugo, Akagali ka Ngara mu Mudugudu wa Birembo, habaye Impanuka y’Urukuta rw’Igipangu rwagwiriye Inzu yari munsi y’Umuhanda, iyi ikaba yahitanye Umwana na Nyina.

Ubwo iyi Mpanuka yabaga, Umuryango wari muri iyi Nzu ugizwe n’abantu batatu wahise ujya mu kaga, kahitanye Umwana n’Umubyeyi we (Nyina), mu gihe Umugabo yahise atabarwa, ariko nawe ubwo twakoraga iyi nkuru akaba yari arembye.

Mu rwego rwo kumushakira ubutabazi, hahise hatumizwa Imbangukiragutabara (Ambulance), yahise imwihutana kwa Muganga.

Nyuma y’iyi Mpanuka, Ubuyobozi bw’Umurenge n’Inzego z’Umutekano mu Murenge wa Bumbogo, bahise bihutira aho yabereye mu rwego rwo guhumira abaturage no gufata mu Mugongo Umuryango wa ba Nyakwigendera. (Isoko y’Inkuru: Umukunzi wa THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *